Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zafashe uduce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma

Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zafashe uduce tubiri twari twihishemo ibyihebe ari two Pundanhar na Nhica do Ruvuma turi mu Burengezuba bw’Akarere ka Palma.

Mu bitero biheruka kugabwa kuri ibyo byihebe, abasivili 17 barimo abagore n’abana baratabawe, naho ibyihebe bibiri byiciwe muri iyo mirwano mu gihe ibindi bibiri byafashwe ari bizima.

Hari hashize gusa igihe cy’icyumweru ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zitangiye gukurikirana ibyihebe mu bice byahungiyemo nyuma yo kwirukanwa mu bice bya Mocímboa da Praia, ahahoze icyicaro gikuru cyabyo.

Nyuma yo gutsindwa urugamba mu duce twa Pundanhar na Nhica do Ruvuma, ibi byihebe byahise byerekeza mu Karere ka Muidube kagenzurwa n’ingabo za SADC na zo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu cya Mozambique.

Ubwo yasuraga Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ziri Pundanhar na Nhica do Ruvuma, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’urugamba by’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen Pascal Muhizi, yazishimiye akazi keza zikomeje gukora.

Perezida Paul Kagame na we aherutse kugaruka ku gihugu cya Mozambique, avuga ko Intara ya Cabo Delgado yari imaze igihe kirekire yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba, Umuyobozi w’igihugu cya Mozambique agasaba ubufasha ibindi bihugu birimo n’u Rwanda.

Ati “Natwe twemeza ko tuzabafasha turabikora, igice kinini ubu cya Cabo Delgado cyabonye umutekano, ingabo z’u Rwanda, abapolisi, inzego z’indi z’umutekano zose zagiyemo zikorana n’abaturage n’ingabo za Mozambique kugira ngo dukemure icyo kibazo. Navuga ko nka 85% cyarakemutse, 15% ni uduce dutoya tw’aba bantu basigaye, bahunze bagenda bajya mu bindi bice batari barimo, ubu barabakurikiranayo na ho, kugira ngo na ho bahasukure neza”.

Perezida Kagame yasobanuye ko ingabo z’u Rwanda zishobora kuzatinda mu bihugu bya Mozambique na Santarafurika.

Mu mpera z’umwaka wa 2020 nibwo ingabo z’u Rwanda zagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, mu mwaka wa 2021 u Rwanda rwohereza izindi ngabo mu gihugu cya Mozambique guhashya inyeshyamba ziri mu mitwe y’iterabwoba zari zarigaruriye Intara ya Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.

Amafoto: RDF

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka