Baganiriye ku masomo bigiye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro

Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’ikigo cy’amahoro muri Amerika (USIP), Global Peace Operation Initiative (GPOI), Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR), n’ikigo cya Dallaire gishinzwe abana, amahoro n’umutekano (Dallaire Institute for Children, Peace and Security), kuva ku wa Gatatu tariki 8 Ukuboza 2021, bari mu mahugurwa y’iminsi ibiri i Kigali, aho baganira ku masomo bakuye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, Col Chrisostome Ngendahimana, Umuyobozi mu ngabo z’u Rwanda (RDF), yashimye iki gikorwa ashimangira akamaro ko gusangira amasomo yavuye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Yagize ati: “Ubunararibonye twabonye mu butumwa bwa Loni buratanga umusaruro; muri iyi minsi ibiri y’amahugurwa abitabiriye amahugurwa bazungukirwa no gusangira amasomo bize hamwe n’uburyo bwiza bwo gukora neza ibikorwa byo gushyigikira amahoro.

Yakomeje avuga ko Ubuyobozi bwa RDF bushimira ubwitange bw’abafatanyabikorwa bayo. Kandi ko bategereje gukomeza gukorera hamwe.

Palmer Philips, Umuyobozi w’ishami rya Global Peace Operation Initiative (GPOI) muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika, mu biro bishinzwe ibibazo bya politiki na gisirikare, yashimye imikorere y’ibikorwa byo kubungabunga amahoro bya RDF.

Yagize ati: “RDF ni rumwe mu ngero zacu nziza z’abafatanyabikorwa mu kubungabunga amahoro muri Afurika mu kubaka ubushobozi bwihuse bwo kubungabunga amahoro. Ni cyo gihugu cya mbere kandi cyonyine gitanga ingabo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu kohereza ingabo mu buryo bwihuse muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe kubungabunga amahoro ”.

Amahugurwa ku bikorwa byo kubungabunga amahoro yatanze umusaruro mu myaka yashize hagati y’abakozi ba RDF n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka