Ingabo z’ibihugu bigize EAC zirifuza umutekano urambye

Hakenewe ibikoresho bihagije bya gisirikare, abasirikare bajijutse kandi bafite imibereho myiza kugira ngo barinde umutekano w’akarere; nk’uko byatangajwe n’impuguke mu bya gisirikare ziteraniye i Kigali mu nama ihuje ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Iyo nama yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 07/03/2012 ihuje abayobozi bakuru b’ibisirikare by’ibihugu bigize EAC mu rwego rwo guhana ubunararibonye ku buryo bwo gukemura ibibazo by’umutekano.

Uyoboye ihuriro ry’abarimu mu bya gisirikare bahuriye muri iyo nama, Alex Angongo, avuga ko biteguye ko izasoza abayitabiriye bahuje imyumvire ku icyemurwa n’isesengura ry’ibibazo by’umutekano bishobora kuba muri aka karere.

Angongo yagize ati “Inzira nziza yo kwizera ko akarere gafite umutekano uhagije ni uko haba hari ingabo zihagije, zatojwe, zifite ibikoresho bihagije kandi zifite imibereho myiza kugira ngo zishobore guhangana n’ibyo bibazo”.

Angongo akomeza avuga ko ikinyabupfura mu gisirikare ari ryo shingiro ry’iterambere ry’igihugu, kuko mu gihe mu gisirikare harimo ikibazo nta n’iterambere ryagerwaho mu gihugu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka