Ingabire na Mburano bari mu maboko ya police bakekwaho kwica umwana babyaranye

Ingabire Jeannette na Mburano Theogene bo mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango bakurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo kwica umwana babyaranye.

Gakuru Innocent, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu, avuga ko itariki ya 28 Ugushyingo, Ingabire Jeanette w’imyaka 17 yishe umwana we wari amaze iminsi 10 avutse.

Gakuru akomeza avuga ko Ingabire yishe umwana we abigiriwemo inama n’uwo bari barabyaranye ariwe Mburano Theogene.

Mburano yanze gufasha uyu mukobwa bari babyaranye uyu mwana; amubwira ko niyica uwo mwana aribwo azamufasha. Mburano yakekaga ko kuba yarateye uyu mukobwa inda atarageza imyaka y’ubukure byashoboraga kuzamugwa nabi.

Ingabire yabanje kuvuga ko umwana we yapfuye ariko ubuyobozi ntibwahita bubyemera kuko uyu mwana atari yigeze arwara. Baje gusanga yaramwishe amupfunze umunwa n’amazuru amuheza umwuka.

Abaturage batuye muri aka gace bavuga ko aka ari agahomamunwa kuko binyuranye n’indangagaciro z’Umunyarwandakazi. Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko ababyeyi ba Ingabire nta kibazo bagize ku kuba umukobwa wabo yarabyaye.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka