Inama yaguye mu ntara y’Amajyaruguru yasanze umutekano wifashe neza

Inama y’umutekano mu ntara y’Amajyaruguru yateraniye mu karere ka Rulindo tariki 23/12/2013 yasanze muri rusange umutekano uhagaze neza, uretse bimwe mu byaha bikunze kuhagaragara biterwa n’abaturage baba banyweye za kanyanga.

Iyi nama yari iyobowe n’umukuru w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime kandi yanenze bamwe mu bayobozi batitwara neza mu kazi kabo nk’abayobozi b’utugari usanga batubahiriza amasaha y’akazi bakaza igihe bashakiye cyangwa ntibanakagereho.

Kuri iki kibazo umukuru w’intara y’amajyaruguru yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kuba maso no kumenya imyitwarire y’abo bayobozi b’utugari bityo ugaragaweho iyo myitwarire itari myiza agafatirwa ibihano.

Abayobozi batandukanye mu nama yaguye y'umutekano y'intara y'amajyaruguru.
Abayobozi batandukanye mu nama yaguye y’umutekano y’intara y’amajyaruguru.

Indi ngingo yagarutsweho ikanafata umwanya utari muto muri iyi nama ni ku bijyanye na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” aho igeze, icyo izamarira abatuye iyi ntara n’uburyo iyi gahunda ikwiye kwigishwa kugira ngo itaba ikibazo aho kuba igisubizo.

Bamwe mu bayobozi bavuze ko ibyiza ari uko mu kwigisha iyi gahunda hajya hatoranywa abantu bayisobanukiwe n’ubwo abagize iyi nama batabyumvaga kimwe.

Hari abandi bavuze ko nta Munyarwanda utazi ukuri ngo basanga mu kwigisha no gusobanurira abaturage ku birebana na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” hazajya hifashishwa ubantu baba bafite ubuhamya bufatika bw’ibyo babayemo n’ibyo bazi neza kuko basanga ari byo bituma abaturage barushaho kuyumva neza.

Abayobozi bitabiriye iyi nama barangije basabwa kurushaho kubungabunga umutekano muri iyi minsi mikuru kuko akenshi usanga abantu birara bikaba byahungabanya umutekano wabo.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka