Imwe mu mpuzi zo mu Nkambi ya Kiziba yaguye mu myigaragambyo zateje

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari umuntu umwe witabye Imana mu nkambi y’impunzi ya Kiziba iri mu karere ka Karongi, nyuma y’ubwumvikane buke bwabaye hagati y’impunzi z’abanyekongo zigometse ku bapolisi ku wa kabiri tariki 1 Gicurasi.

AbanyeKongo bacumbikiwe muri iyi nkambi ya Kiziba barigaragambije bihitana umwe
AbanyeKongo bacumbikiwe muri iyi nkambi ya Kiziba barigaragambije bihitana umwe

Hashize iminsi mu Kkambi ya Kiziba haberamo ibikorwa byo kwigomeka ku bashinzwe umutekano yemwe bamwe bakanatinyuka kubagabaho ibitero babatera amabuye, ariko amwe agafata bagenzi babo.

Amakuru atangwa na ministeri ifite impunzi mu nshingano aravuga ko uwahasize ubuzima byatewe n’imyivumbagatanyo yabaye ku wa kabiri 1 Gicurasi, impunzi zigatera amabuye abashinzwe umutekano ariko amwe akajya afata bagenzi babo.

Kimwe mu bibatera kwigaragambya nk’uko Midimar ibivuga, ni uko ngo badashakirwa ibihugu by’iburayi bibakira, ariko ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko atari bwo bufata ibyemezo mu mwanya w’ibyo bihugu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na ministre ushinzwe impunzi ku wa gatanu tariki 4 Gicurasi, rivuga ko impunzi yose yumva yifuza gusubira mu gihugu yaturutsemo uburenganzira ari ubwabo ariko u Rwanda ngo ntirushoboye gukomeza kwihanganira abantu batubahiriza amategeko.

Nyuma y’ubwo bushyamirane, amakuru aremeza ko police y’u Rwanda byabaye ngombwa ko ita muri yombi impunzi 30 zikekwaho koshya bagenzi babo kwivumbagatanya no kurwanya abashinzwe umutekano.

Government y’u Rwanda isobanura ko ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi HCR n’indi miryango ifite aho ihuriye nazo, bazakomeza gufasha impunzi uko bazigezaho iby’ibanze zikeneye mu buzima, nk’uko batahwemye kubikora mu myaka 22, ariko bagasabwa kurangwa n’ituze no kubahiriza amategeko y’igihugu nk’abandi baturarwanda bose.

Inkambi ya Kiziba iri mu karere ka Karongi, Intara y’uburengerazuba, yakiriye bwa mbere impunzi z’abanyekongo mu 1996, ikaba icumbikiye ababarirwa hafi mu bihumbi 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibintu bibera mu isi birababaje cyane.Tekereza guhunga igihugu cyawe wakuriyemo,wagera mu kindi gihugu ugapfa kandi nibuze utishwe n’indwara cyangwa ubusaza (natural death).UBUHUNZI bwabayeho kuva kera,akenshi buterwa n’Intambara.Nubwo abantu batajya babyitaho,Umuti rukumbi nta handi tuwusanga uretse muli bible.Uwo muti ni Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’imana.
Ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo.Byisomere muli Daniel 2:44.Hanyuma Yesu ahabwe gutegeka isi yose,ayihindure paradizo (Ibyahishuwe 11:15).
Nubwo byatinze kuba,bili hafi cyane iyo urebye ukuntu isi ifite ibibazo bitabagaho kera.Soma ibyerekeye uwo Munsi muli Ibyakozwe 17:31 na Zefaniya 2:3.Muli Yoweli 2:11,havuga ko "uwo Munsi uteye ubwoba cyane".Kubera ko imana izarimbura millions and millions z’abantu batera ibibazo mu isi.Bisome muli Yeremiya 25:33.Benshi bibeshya ko imana ikunda abantu,ko idashobora kubikora.Mujye mwibuka uko yabigenje ku gihe cya NOWA.Ku isi yose,harokotse abantu 8 gusa bumviraga imana.Ni Yesu ubwe wabyivugiye.

Gatare yanditse ku itariki ya: 5-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka