Imvura yaguye muri iyi minsi yasenyeye 67 i Huye

Serivise ishinzwe ibiza mu Karere ka Huye ivuga ko imvura yaguye muri Mutarama ariko cyane cyane mu ntangiriro za Gashyantare 2020, yasenyeye imiryango igera kuri 67.

Ibisenge by'inzu byagiye bivaho
Ibisenge by’inzu byagiye bivaho

Abo yasenyeye ahanini ni abo mu Mirenge ya Karama, Rusatira , Ruhashya na Kinazi, ahaguye imvura irimo urubura rwinshi, ibisenge by’amazu bikaguruka.

Nko mu Murenge wa Rusatira, imvura yibanze ahanini aho bita i Cyinkanga, mu Kagari ka Buhimba, aho uretse inzu zagurutse, n’imyaka mu murima yagiye yangirika kubera urubura.

Abahatuye bavuga ko imvura ihise, bagiye basanga mu muhanda wa kaburimbo ibisenge by’inzu by’amabati ari ho byageze, icyakora ngo kumenya aho byaturutse ntibyari byoroshye.

Thérèse Mujawamariya utuye mu gasantere ka Cyinkanga, ni umwe mu basenyewe n’iyi mvura. Avuga ko amahindu yaguye yarimo umuyaga mwinshi, bagiye kubona babona igisenge cy’inzu kiragurutse, hanyuma insinga z’amashanyarazi zacomotse ziragurumana, kandi n’umuryango wari wanze gufunguka.

Hari ibigori byarengewe
Hari ibigori byarengewe

Agira ati “Iyo hanze hataba abantu ngo badutabare, twari kuzira inkongi y’umuriro watewe n’insinga z’amashanyarazi.”

Nyuma yo gusenyuka kw’inzu yabo ubu bacumbitse mu baturanyi, kandi uyu mubyeyi w’umupfakazi ngo yumva atazi uko azabigenza ngo abashe kongera gusakara inzu ye kuko ngo nta bushobozi afite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Constantin Kalisa, avuga ko urebye imvura yasenyeye benshi, kandi ko abo yasize iheruheru muri uyu murenge ayobora bagomba gufasha kongera kubona aho kuba ari 18.

I Buhimba mu Murenge wa Rusatira kandi imvura yasambuye igisenge cy’urusengero rwa ADEPR n’icy’urwa EAR. Yasambuye n’ibyumba bine by’amashuri n’isomero bya GS Buhimba.

Hari imirima yarengewe mu bishanga
Hari imirima yarengewe mu bishanga

I Huye kandi imvura yasambuye ibyumba bine by’amashuri kuri GS Kinazi n’ibyumba bine by’amashuri bya GS Rugogwe mu Murenge wa Ruhashya.

Hari na hegitari 10 z’urutoki zangijwe n’imvura ivanzemo urubura n’inkubi y’umuyaga ndetse na hegitari 20 z’ibigori zangijwe n’umwuzure, umuyaga n’urubura. Imyumbati ihinze kuri hegitari 12 na yo yangijwe n’urubura.

Ibi biza byabaye nyuma y’uko mu kwezi k’Ugushyingo 2019 hari abaturage batatu bo mu Mirenge ya Karama na Ruhashya na bo basenyewe n’ibiza.

Mu kwezi k’Ukuboza 2019 na bwo umusore w’imyaka 20 n’umwana w’imyaka 10 batwawe n’umugezi wa Kaviri mu Murenge wa Rwaniro. Umwana ni we wabanje kurohama, umusore agiye kumufata na we barajyana.

Ibigori byararengewe
Ibigori byararengewe

Muri uyu mugezi ugabanya Akarere ka Nyanza n’Umurenge wa Rwaniro harohamyemo umusore w’imyaka 26. I Rwaniro kandi muri kuriya kwezi k’Ukuboza inkuba yakubise umubyeyi ufite imyaka 22 n’umwana yari ahetse ufite amezi atandatu bose bahita bitaba Imana.

Abasenyewe n’imvura ahanini ni abatishoboye bakeneye gufashwa kugira ngo bongere kugira aho kuba.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko ubu hari gushakishwa uko aba basenyewe n’ibiza bafashwa kugira ngo bongere kugira aho kuba.

Abatuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, urugero nk’ahitwa mu Rwabuye hari amazu ari mu gishanga, ubu bari gusabwa kuhava.

I Buhimba amahindu yangije n'ibihingwa by'imusozi
I Buhimba amahindu yangije n’ibihingwa by’imusozi

Usibye mu Karere ka Huye, mu turere duturanye na Huye na ho hari ibyangijwe n’ibiza birimo Hegitari 10 z’umuceri mu Karere ka Gisagara zarengewe n’umwuzure mu Murenge wa Gikonko mu Kagari ka Cyiri.

Mu Murenge wa Mamba mu Kagari ka Kabumbwe mu Mudugudu wa Munopfu, ku itariki 05 Gashyantare 2020, umwana w’imyaka itanu y’amavuko yishwe n’amazi mu gishanga cy’Akanyaru. Uwo mwana ngo yari akurikiye mukuru we mu gishanga, ariko nyuma umurambo w’uwo mwana uza kuboneka mu mazi yapfuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka