Imvura nyinshi yatumye umuhanda Muhanga-Ngororero ufungwa
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, umuhanda Muhanga-Ngororero wabaye ufunzwe by’agateganyo.
Byabereye mu Kagari ka Cyome, Umurenge wa Gatumba, ku ruhande rw’Akarere ka Ngororero.
Abakoresha uyu muhanda bagiriwe inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Mukamira-Ngororero.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|