Imvubu yari ibivuganye batabarwa n’inzego z’umutekano

Abaturage bo mu kagari ka Kagenge mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera batewe n’imvubu yatorotse pariki mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 16/5/2012 ariko abashinzwe umutekano babatabara ntawe iragirira nabi.

Hari saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo ubwo Mpabwanimana Aloys yabyukaga ajya mu murima we maze agasanga imvubu iryamye haruguru y’urugo rwe yanamwangirije imyaka agahita ahamagara abayobozi bamwegereye na bo bagahamagara inzego z’umutekano.

Iyo mvubu ishobora kuba yaturutse mu mugezi w’Akagera cyangwa mu biyaga biwushamikiyeho nka Kidogo na Rumira byo mu murenge wa Ririma, dore ko muri iki gihe cy’imvura na byo byuzuye.

Iyo mvubu yakoze urugendo rugera ku birometero 10 ivuye mu mazi ku buryo gusubirayo yabuze inzira icamo kuko bwagiye gucya habuze inzira icamo.

Inzego z’umutekano zahisemo kuyirasa kuko yashoboraga kugira uwo ikomeretsa, mu gihe kuyisubiza muri ibyo biyaga bitari gushoboka kubera ko hari kure.

Kuba imvubu zikuka zigata amazi zisanzwe zibamo zigatera mu baturage biterwa n’imvura nyinshi yateje imyuzure; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yabivuze.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru kare mu gihe babonye inyamaswa nk’iyo batazi mu rwego rwo kwirinda ko hari uwo yahitana cyangwa ikagira n’ibindi yangiza.

Abantu bahuruye ari benshi baje kureba iyo nyamaswa y'igitinyiro benshi batari bakabona.
Abantu bahuruye ari benshi baje kureba iyo nyamaswa y’igitinyiro benshi batari bakabona.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange yabwiye abaturage batuye muri uwo murenge ko urya kuri iyo nama agomba kuba afite ubwisungane mu kwivuza.

Niko byagenze kuko uwahabwaga inyama yagombaga kwerekana ubwisungane mu kwivuza maze agahabwa izo kujya guteka.

Ibyo byatumye hari abatazibona ndetse bikurura n’abatuye ahandi nabo baraza kugira ngo babashe kwiboneza izo nyama dore ko abenshi bashakaga kuzirya kugira ngo bumve uko zimeze kuko aribwo bwa mbere.

Abaturage batuye mu murenge wa Mayange bavuze ko ari ubwa mbere imvubu ahageze kuko ubusanzwe uwo murenge udakikijwe n’ibiyaga ndetse nta n’imigenzi minini iwunyuramo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Uyu munyamakuru nawe niba yagiyeyo agasanga nta mitiweli ya 2013 afite yahise afatwa n’amerwe yamuteye gukora amakosa atari make agaragara muri iyi nkuru.
Ingero ni izi:
 urya kuri iyo nama agomba kuba ...
 kwiboneza izo nyama...
 ko ari ubwa mbere imvubu ahageze...
 nta n’imigenzi minini ....
Mu mihigo yo kwinjiza mitiweli ya 2013 amanota yinjiye kubera iriya "manu" y’imvubu yazanywe n’umwuzure;none Bayobozi ubwonko nibukore cyane mutekereze aho ayandi azava nta muturage uhutajwe.

Xavi yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

Iminsi yashize I Gashora ko bayishe bakayirya icyakurikiyeho si ukubafunga bamazemo hafi icyumweru da! Niba mugira ngo ndabshya muzabaze abaturage bo mu kagari ka Mwendo, Leta yarikwiriye kwororera mu biraro, niba bitabaye ibyo inyamaswa zayo barazimara! Ikindi kimbabaje ubu buri murenge wice inyamaswa kugira ngo hatangwe mutuelle????? Ibi bigaragaza gahunda abaturage batishimiye!

Rwangombwa yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

rwose aba bantu bayishe nabo bari bafite amerwe yabarenze ahubwo bakwiye gukurikiranwa hamwe nuwabahaye uburenganzira bwo kuyirasa, ubu se babonye ingagi yageze i kgli nayo bayica ngo itagira abo yangiza? kuko itaribwa ntibayica ariko iribwa hari abatanga igitekerezo cyo kuyica,
plz aya ni amarorerwa yakorewe iyi nyamaswa iyo ziza kugira uzivugira zari gutanga ikirego

Umukundagihugu yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

Ibaze nawe kuba umuntu yanga gutanga Mutuel ngo abashe kwivuza ariko bavuga ko bari bumuhe INYAMA akiruka akazana amafaranga akayishyura. Sha, imyumvire we!

MUTUELLE yanditse ku itariki ya: 16-05-2012  →  Musubize

Birababaje kandi biteye agahinda kubona inzego z’umutekano zitunyuka kurasa imvubu ku mpamvu z’uko ngo aho bagombaga kuyijyana ari kure,cyangwa ko ngo yagombaga kugira uwo ikomeretsa.uzajya aca urwuho inyamaswa y’ishyamba akayica azajya ashaka icyo avuga,birangirire aho,ahasigaye bazazimare ku maherere. Ese inka itorotse ikiraro ukayisanga mu murima wawe wayica ngo yahageze ite?ibyaribyo byose bagombaga kuyishorera bayiragiye n’iyo byari gutwara icyumweru ariko igasubira kw’ivuko.abayishe bakwiye guhanwa by’intangarugero.

nzabandora yanditse ku itariki ya: 16-05-2012  →  Musubize

murwego rwo kubungabunga ibidukikije ndetse iyi mvubu ntiyagombaga kwicwa ahubwo yagombaga guterwa urusasu rurimo ikinya maze igaterurwa igasubizwa mubuzima bwayo busanzwe,ibyakozwe ni ihohoterwa nkirindi ryose .

[email protected] yanditse ku itariki ya: 16-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka