Impunzi 66 zageze mu Rwanda zivuye muri Libya

Ku mugoroba wo ku wa kane tariki 26 Nzeri 2019, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy’impunzi zikuwe muri Libya.

Bose uko ari 66 bageze mu Rwanda amahoro (Ifoto: UNHCR)
Bose uko ari 66 bageze mu Rwanda amahoro (Ifoto: UNHCR)

Iki cyiciro kiganjemo abana n’urubyiruko bari babayeho nabi nk’uko Guverinoma y’u Rwanda yabitangaje ibinyujije kuri Twitter.

Bahagurutse i Tripoli mu murwa mukuru wa Libya berekeza i Misrata ku kibuga cy’indege muri Libya, bahafatira indege berekeza i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Umuto muri izo mpunzi ni umwana umaze amezi abiri avutse. Yitwa Hadia, iri rikaba ari izina ryo mu rurimi rw’icyarabu risobanura ‘Impano’.

Uwo mwana w’umukobwa yavutse ku babyeyi bo muri Somaliya na bo bakiri bato, avukira mu nkambi babagamo muri Libya bitegura kwerekeza mu Rwanda.

Aba babyeyi bo muri Somalia bazanye n'umwana wabo w'amezi abiri. Yavukiye aho bari bacumbitse muri Libya bitegura kuza mu Rwanda (Ifoto: UNHCR)
Aba babyeyi bo muri Somalia bazanye n’umwana wabo w’amezi abiri. Yavukiye aho bari bacumbitse muri Libya bitegura kuza mu Rwanda (Ifoto: UNHCR)

Bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe mu mujyi wa Kigali hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro, bahita bajyanwa mu nkambi ya Gashora i Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (HCR) ribinyujije kuri Twitter, ryatangaje ko bose uko ari 66 bageze mu Rwanda amahoro, bakirwa n’abakozi ba HCR ndetse na bamwe mu bayobozi muri Leta y’u Rwanda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryashimiye Abanyarwanda batandukanye kubera ubutumwa bakomeje kwandika cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza urugwiro bakiranye abo bantu bari babayeho nabi muri Libya.

Biteganyijwe ko mu byumweru biri imbere u Rwanda ruzakira abandi na bo bazaturuka mu nkambi zo muri Libya bakusanyirijwemo.

Tariki 10 Nzeri 2019 nibwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), yo kwakira impunzi 500 z’Abanyafurika bari muri Libya, zikazatuzwa mu Karere ka Bugesera mu nkambi y’agateganyo ya Gashora.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku wa 23 Ugushyingo 2017 yemeye kwakira impunzi z’Abanyafurika bari muri Libya ndetse n’abimukira bariyo, aho bateshwaga agaciro, abenshi muri bo bagacuruzwa nk’abacakara, abandi bagakorerwa iyicarubozo.

Perezida Kagame yemeye kwakira abo Banyafurika , ndetse anemera ko ababishaka uwo mwanya Leta y’u Rwanda yakohereza indege zo kujya kubatwara mu bihugu byabo aho kugira ngo bakomeze bagwe mu nyanja ya Mediterane bagerageza kwerekeza i Burayi.

Igikorwa cyo gusinya amasezerano yo kwakira izo mpunzi cyabereye muri Etiyopiya ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Nyuma y’icyo gikorwa, Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kamayirese Germaine, ari kumwe n’umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, ubwo bari i Kigali, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Kimwe mu byo abanyamakuru babajije ni ukumenya niba hari amafaranga u Rwanda rwahawe kugira ngo rwemere kwakira izo mpunzi, Minisitiri Kamayirese asobanura ko nta mafaranga u Rwanda rwigeze rwakira kugira ngo rwemere kwakira izo mpunzi z’Abanyafurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Turabishimiye baze tubakiriye neza kuko abanyarwanda twatojwe kwakiraa abaje batugana nkuko tubitozwa n’intore izirusha intambwe

Ntawuziryayo Emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-09-2019  →  Musubize

Isi dutuye irababaje cyane.Murebe ukuntu bose nta numwe wishimye,kubera guhunga igihugu wavukiyemo.Mu Cyongereza baravuga ngo :”East or West,Home is best”.Ariko nk’abakristu,tuge tumenya ibyo Imana itubwira binyuze kuli bible.Mu isi nshya dusoma muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13 havuga,ibintu byose bituma abantu bahunga bizavaho burundu,isi ibe paradizo.Ku munsi w’imperuka utari kure,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,ibanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo nkuko Daniel 2,umurongo wa 44.Niyo mpamvu niba dushaka kuzaba muli Paradizo,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana”,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.God has His own Calendar.It is a matter of time and not late.Believe it and work accordingly.

gatare yanditse ku itariki ya: 27-09-2019  →  Musubize

Ni byiza cyane kuva izo mpunzi zageze mu rwandan amahoro.

MUJYEMUSENGA VENUSTE yanditse ku itariki ya: 27-09-2019  →  Musubize

Turashimira uR
wanda uburyo rukomeje kwitanga rwifatanya nababaye. Ruba intangarugero hari byinshi rwakigirwaho.

Turikumana yanditse ku itariki ya: 27-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka