Impinduka mu nzego z’umutekano: Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, aho Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo, naho Lt Gen Mubarakh Muganga agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Juvenal Marizamunda ni we Minisitiri w'Ingabo mushya
Juvenal Marizamunda ni we Minisitiri w’Ingabo mushya

Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, ku wa Mbere tariki 5 Kamena 2023, rivuga ko Umukuru w’Igihugu yagize Marizamunda Juvenal Minisitiri w’Ingabo naho Lt Gen Mubarakh Muganga agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Marizamunda Juvenal yasimbuye kuri uwo mwanya Major General Albert Murasira. Marizamunda akaba yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS).

Perezida Kagame kandi yagize Lt General Mubarakh, Umugaba Mukuru w’Ingabo, asimbuye General Jean Bosco Kazura. Lt General Mubarakh akaba yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda bashyizweho barimo Maj. General Vincent Nyakarundi wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Hari kandi Maj. General Alex Kagame wagizwe JTF Commander muri Mozambique na Col Theodomir Bahizi wagizwe Battle Commander muri Mozambique.

Maj. General Eugene Nkubito yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 ya RDF, naho Lt Col Augustin Migabo ahabwa ipeti rya Colonel, agirwa Umuyobozi wungirije w’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda.

Col Regis Gatarayiha yagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ubutasi bwa gisirikare Muri RDF mugihe Brig General Evariste Murenzi yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RCS.

Iri tangazo risoza rigaragaza ko Jean Bosco Ntibatura yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano, NISS.

Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda
Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Juvenal Marizamunda yari asanzwe ari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS). Yagiye kuri uyu mwanya mu 2021 avuye muri Polisi y’u Rwanda. Asimbuye Maj Gen Albert Murasira wari ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo kuva mu Kwakira 2018.

Mbere yo kujya muri Polisi y’u Rwanda, Juvenal Marizamunda yahoze ari umusirikare. Yimuriwe muri Polisi mu 2014, afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Lt Gen Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, we yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Asimbuye General Jean Bosco Kazura wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka