Impanuka za moto zahitanye 132 zinakomeretsa bikomeye 251
Police y’igihugu iravuga ko muri uyu mwaka impanuka za moto zimaze guhitana abagenzi n’abamotari 132 zinakomeretsa mu buryo bukomeye 251.

Kuva mu kwezi kwa Mutarama kugera mu Gushyingo muri uyu mwaka hamaze kuba impanuka za moto 1765 ariko ngo izigera kuri 90% murizo ziba zatewe n’abashoferi batubahiriza amategeko.
Kutubahiriza amategeko ngo byatumye muri uyu mwaka honyine muri moto ibihumbi bigera kuri 20 zikorera muri Kigali hamaze gufatwa izirenga ibihumbi 5 zafatiwe kutubahiriza amategeko y’umuhanda.
Mu kiganiro yagiranye n’abamotari bo mu mugi wa Kigali DIGP Dan Munyuza, yababwiye ko muri moto zose zafashwe izirenga 1000 zabuze banyirazo.
Ati “hari moto 1012 zabuze banyirazo, kubera ko moto irafatwa uwari uyiriho kubera ko baba badafite ibyangombwa byo gutwara moto ati aho kugirango mfungwe na police akirukanka akayita akagenda ntaboneke”.
Amwe mu makosa akunda gukorwa n’abamotari n’ugutwara badafite uruhushya rubibemerera, kutubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse n’ubusinzi buterwa n’ibiyobyabwenge bitandukanye baba bafashe.

Umumotari witwa Niyonsenga Jean Damascene, avuga ko mu mpanuka beretswe zabaye zaterwaga nuko abamotari babaga bizeye ko bafite uburengazira bwo gutambuka mbere ariko bakagongwa.
Ati “kenshi wabonye ko impanuka batweretse hariya nitwe tuba dufite uburenganzira bwo kugenda, ukabyizera naho uw’imodoka yarangaye agahita agukubita, ikigaragara nuko twe mu bamotari nitwe tugomba kwicungira umutekano iby’uburenganzira tukabyirengagiza kuko nibyo birenga bikatumara bikatwica”.
Police y’igihugu ivuga ko ku munsi byibuze abantu babiri bahitanwa n’impanuka, bikaba ari ikibazo gikomeye cyatumye ishaka uburyo hashirwamo ibihano bikomeye kuburyo bamaze kugeza umushinga w’amategeko mu nteko ishingamategeko.
Uwo mushinga niwemerwa umushoferi ukora impanuka bikagaragara ko yari yakoresheje ibiyobyabwenge azajya yamburwa uburenganzira bwo kongera gutwara burundu ikinyabiziga.

Ohereza igitekerezo
|
Mbega Igihomboweeee!!! Gusa Nihafatwe Ingamba Zikomey Kuko Bikomeje Gutyo Abantu Twapfa Tugashira Pe.