Impanuka y’ikamyo yakomerekeje batatu

Ikamyo yikoreye imifuka ya Sima yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali, yakoreye impanuka mu Karere ka Nyanza hakomekeramo batatu.

Mu gitondo ku wa 26 Mutarama 2016, ni bwo iyo kamyo yari yikoreye sima z’uruganda rwa CIMERWA, yakoze impanuka ariko abari bayirimo bakomereka bidakanganye nk’uko bamwe mu baturage babatabaye babivuga.

Batatu bakomeretse hanyuma imodoka na yo irangirika bikomeye.
Batatu bakomeretse hanyuma imodoka na yo irangirika bikomeye.

Ngendahimana Gaspard, umwe mu baturage bahageze mbere ikimara kuba, yavuze ko umwe mu bakomeretse ari we wabonaga arembye kurusha abandi.

Yagize ati “Umwe muri abo bantu batatu bari mu modoka yakomeretse cyane undi na we akomereka byoroheje we yigenzaga kuko ni we winjyanye mu modoka twabashakiye bakimara gukora impanuka.”

Akomeza avuga ko nyuma gato Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza yahageze ariko igasanga abaturage bari bamaze gukorera ubutabazi bw’ibanze abari bakomeretse.

Iri kona rikunze kuberamo impanuka.
Iri kona rikunze kuberamo impanuka.

Uwo muturage yakomeje agira ati “Kubera ko hano hakunze kubera impanuka kandi akaba ari ku muhanda munini wa kaburimbo dukunze guhita tubatabara, abakoze impanuka tukabashakira uko bagezwa kwa muganga tukabategera izindi modoka ziba zihita.”

Abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze, mu gihe imodoka igicungiwe aho impanuka yabereye mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Polisi ishinzwe Umutekano wo mu Muhanda yo yatangaje ko iyo mpanuka yaturutse ku muvuduko ukabije w’iyo modoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka