Impanuka mu birombe by’amabuye y’agaciro zihitana abantu 10 mu kwezi

Ubwiyongere bw’abaturage bagwa mu mpanuka bacukura amabuye y’agaciro bukomeje kwiyongera, aho mu mezi umunani ashize mu Rwanda zimaze guhitana abagera kuri 80.

Ibirombe byo mu Rwanda bihitana abagera ku 10 buri kwezi kubera umutekano muke w'ababikoramo
Ibirombe byo mu Rwanda bihitana abagera ku 10 buri kwezi kubera umutekano muke w’ababikoramo

Ibitera izo mpanuka ngo ni ubucukuzi bwa gakondo nk’uko Kigalitoday ibitangarizwa na Kanyangero John, uyobora ishami rishinzwe ubugenzuzi bwa mine na Kariyeri mu kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Peterori na Gazi.

Muri ubwo bucukuzi butanga akazi ku basaga ibihumbi 80, ntiburanoza neza uburyo bwo gucukura ayo mabuye y’agaciro, aho hagikoreshwa uburyo bwa gakondi butera impanuka zinyuranye bukagabanya n’umusaruro ubuvamo.

Kanyangero agira ati “Kubera ko hagikoreshwa ubucukuzi mu buryo bwa gakondo, birongera umubare w’impanuka kuko kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2017 kugeza muri Nyakanga 2018, habaye impanuka zirenga 140, izatwaye ubuzima bw’abantu zigera kuri 80”.

Kanyangero John, uyobora ishami rishinzwe ubugenzuzi bwa Mine na Kariyeri mu kigo cy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro Peterori na Gazi.
Kanyangero John, uyobora ishami rishinzwe ubugenzuzi bwa Mine na Kariyeri mu kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Peterori na Gazi.

Kanyangero avuga ko 80% by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuba bukorwa mu buryo bwa gakondo, bikomeje kugabanya umusaruro. Asaba abacuruzi b’amabuye y’agaciro kugana ubucukuzi bujyanye n’igihe bukoreshwa imashini zabugenewe.

N’ubwo abacukura amabuye y’agaciro basabwa kuva mu buryo bwa gakondo, abafite ama sosiyete ashinzwe ubucukuzi, barashima ucyo cyifuzo ariko imbogamizi ngo zikaba ubushobozi bwo kugura imashini zabugenewe.

Babitangarije mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’intara y’amajyaruguru n’abakora ubucukuzi bwa mine na Kariyeri muri iyo ntara, inama yabereye mu Mujyi wa Musanze kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukuboza 2018.

Nshimiyumuremyi Ephreum ati “Bbyaba ari igisubizo tuguze imashini zabugenewe, ikibazo ni ubushobozi bwo kuzigondera, gusa mu kugabanya impanuka dukomeje kwigisha abaturage uburyo bacukura neza mu kwirinda ko ibirombe bibaridukira.”

Abayobozi banyuranye mu turere bitabiriye iyo nama
Abayobozi banyuranye mu turere bitabiriye iyo nama

Mubakoreshwa muri ibyo birombe, byagaragaye ko hari abadashakirwa ubwishingizi, bikagira ingaruka ku miryango yabo mu gihe bahuye n’impanuka.

Jabo Paul umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyaruguru asaba abatubahiriza amategeko gufatirwa ibihano.

Ati “Urasanga abaturage bangirizwa ibikorwa byabo, bamwe bagakoreshwa mu birombe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, umuntu akagwa mu birombe nta bwishingizi afite, bamwe bakabenshyerwa ko batazwi ko bari baje kwiba, ugasanga umuntu abirenganiyemo.”

Avuga ko ubuyobozi bw’intara bugiye kuganira n’ibigo bifite inshingano mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gusuzuma uburyo ingaruka abaturage bahura nazo zahagarara unyuranyije n’amategeko akabihanirwa.

Itegeko No 58/2018 ryo kuwa 13 Kanama 2018 rihana umuntu wese ucukura amabuye y’agaciro arenze ku mategeko ngenderwaho.

Iyo byateje urupfu ku muntu, ushinzwe ubucukuzi ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 5 ariko atarenze miliyoni 10.

Muri 2018, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bumaze kwinjiriza u Rwanda agera kuri miliyoni 400 z’amadorari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka