Impanuka ku Kamonyi yahitanye umuntu, i Karongi hakomereka batandatu

Umuntu umwe yahitanywe n’impanuka ya Moto yagonganye na Bisi yari itwaye abagenzi mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ku Muhanda Kigali-Bishenyi.

Amakuru yatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Rafiki Mwizerwa, avuga ko yamenye iby’iyo mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 02 Mutarama 2022 mu gitondo ubwo Moto yavaga mu mujyi wa Kigali yagongaga Bisi yari ivuye ku Ruyenzi yerekeza mu mujyi wa Kigali.

Rafiki avuga ko yamenye ko umumotari ari we waba witabye Imana naho uwo yari ahetse arakomereka bikomeye ajyanwa kwa muganga ariko atarameya neza amakuru y’iyo mpanuka, Kigali Today ikaba igishakisha andi makuru kuri iyo mpanuka, kuko inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda zitahise zigira icyo ziyivugaho.

Iyi mpanuka ibaye ku Kamonyi mu gihe mu Karere ka Karongi naho havugwa indi mpanuka ya Coaster yari itwaye abagenzi ya Kompanyi ya Kivu Belt yavaga mu Karere ka Rusizi yerekeza i Rubavu yagonganye n’imodoka y’Ibeni yari ipakiye amatafari.

Coaster yangiritse bikomeye igice cy'imbere
Coaster yangiritse bikomeye igice cy’imbere

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura ahabereye iyo mpanuka mu mujyi wa Kibuye yavuze ko, amakuru y’iyo mpanuka yamenyekanye, ko abantu batandatu bari muri Coaster bakomeretse bikabije bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Kibuye.

Cyakora ku bw’amahirwe ngo ntawahise ahasiga ubuzima kuko abo muri iyo Beni ngo batakomeretse cyane mu gihe na yo itangiritse cyane, cyakora Coaster yo ikaba yangiritse cyane igice cy’imbere ku buryo byabaye nk’ibitangaza kuba ntawe yahitanye.

Ibeni y'amatafari yagonze Coaster ya Kivu Belt batandatu barakomereka
Ibeni y’amatafari yagonze Coaster ya Kivu Belt batandatu barakomereka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka