Impanuka 20 zabaye mu minsi mikuru y’ubunani zahitanye umwe

Polisi y’u Rwanda iravuga ko mu minsi mikuru y’ubunani nta bibazo bidasanzwe byabaye uretse impanuka 20 z’ibinyabiziga zanaguyemo umwana w’umusore.

Impanuka zabaye mu minsi mikuru y'ubunani ntizari zikomeye
Impanuka zabaye mu minsi mikuru y’ubunani ntizari zikomeye

Polisi ivuga ko izi mpanuka 20 zabaye guhera tariki ya 31 Ukuboza kugera 1 Mutarama 2018, zitari zikomeye cyane, kuko nta muntu wakomerekeyemo ku buryo bukabije uretse impanuka imwe yahitanye umusore wari kumwe na bagenzi be imodoka barimo ikaza kurenga umuhanda.

Byatangajwe n’umuvuzigizi wa Police mw’ishami rishinzwe umutekano w’umuhanda CIP Emmanuel Kabanda, ubwo yaganiraga na Televiziyo y’igihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mutarama 2018.

Yagize ati “Imwe yonyine niyo yabaye ejo niyo ikomeye yabaye ibera mu gace ka Nyarutarama, aho mu masaha ya 12h40 abana b’abasore bari mu modoka banyoye barenze umuhanda bagonga borudire umwe arapfa ariko muri rusange umutekano wagenze neza.”

CIP Kabanda avuga ko ugereranyije nindi myaka yagiye itambuka harimo itandukaniro, kuko mu mwaka dusoje wa 2017 mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani nta bibazo bidasanzwe by’impanuka byabaye ngo bihitane abantu benshi.

Umuvugizi wa Polisi yu Rwanda ACP Theos Badege nawe yavuze ko iminsi mikuru y’ubunani muri rusange yagenze neza mu gihugu hose.

Ati “Ituze Umunyarwanda yashakaka mu kwezi kwa karindwi siryo mu by’ukuri yari akeneye cyane kuri Noheli no ku Bunani, kuko wasangaga n’ubundi abantu bari mu misa barimo kuririmba abandi bari mu minsi mikuru basuwe n’abavandimwe ku buryo wasangaga hari akantu kazamutse gace n’imodoka nyinshi zigenda.

Ariko byose byakozwe ku buryo byanyuze buri muntu ntabwo twabonye ibirego byabindi bituma twihuta dutabara.”

ACP Badege anavuga ko mu turere twa Nyagatare na Gisagara hagaragaye ibibazo by’amakimbirane mu ngo ariko nabyo bitari bikabije.

Ashimira Abanyarwanda akanabasaba gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano, batangira amakuru ku gihe kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuryangowuwomure imanaikomezeibihanganishe gs byo birababaje.

fabric yanditse ku itariki ya: 4-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka