Impanga zatemye se zinamwaka amafaranga

Impanga ebyiri z’abahungu zo mu Karere ka Nyamasheke zatemye se uzibyara, zinamwaka amafaranga ibihumbi 100 yari amaze kwishyurwa ku kimasa.

Ku wa Mbere, tariki 29 Gashyantare 2016, ni bwo abo bahungu babiri b’imyaka 15 bo mu Murenge wa Kanjongo, basingiriye se avuye ku isoko bamutema amaboko no mu nda bagambiriye kumwambura ayo mafaranga.

Umukuru w’Umudugudu wa Gatare, Bitwayiki Isaac, yabitangaje agira ati “Bamuguye gitumo baramutema bashaka gutwara amafaranga yari afite, arahuruza abaturanyi baratabara ndetse abo basore bombi barafatwa bahita bashyikirizwa abasirikare bari bari ku irondo."

Yakomeje avuga ko bageze mu nzira, umwe agahita yiroha mu mazi akoga arabacika naho undi agezwa kuri Polisi. "Ku bw’amahirwe, n’amafaranga yagarujwe ntayo batwaye”, nk’uko Bitwayiki akomeza abivuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Ngendahimana Leopord, asaba abaturage gukora no gushaka amafaranga mu buryo bukwiye, aho kwikururira ibibazo by’urugomo kandi bishobora kugira ingaruka mbi.

Ati “Ni byiza ko abantu bakomeza kumva ko kubana neza mu rugo ari byo by’ingenzi. Si byiza guca mu nzira nka ziriya mbi zidashobora gutanga ibisubizo nyakuri.”

Aba bana b’impanga bafite imyaka 15 ni Turihokubwayo bita Gakuru na Ahishakiye bita Gatoya. Bavugwaho ko basanzwe ari abanyarugomo.

Hagati aho, baracyarimo gushakisha uwo wacitse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka