Imodoka z’inyamahanga ziza mu Rwanda zisabwa kugira "contrôle technique"
Mu rwego rwo gukumira impanuka, Polisi y’u Rwanda ivuga ko imodoka z’inyamahanga ziza mu Rwanda zigomba kuba zarakorewe contrôle technique.
Byavugiwe mu kiganiro Polisi y’u Rwanda yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 2 Ukuboza 2015, aho bagaragaje ko mu mpanuka zahitanye ubuzima bw’abantu harimo izaturutse ku modoka z’inyamahanga ziza cyangwa zinyura mu Rwanda zikomeza.

Ukuriye Ishami ry’Umutekano wo mu Muhanda muri Polisi, CP Rumanzi George, avuga ko gupima ubuzima bw’imodoka ziva hanze ari imwe mu ngamba zo kugabanya impanuka.
Agira ati "Kubera impanuka zikunze guterwa n’amakamyo aturuka mu mahanga, twafashe ingamba zo kubaza imodoka zose z’inyamahanga icyemezo cy’uko zakorewe contrôle technique, izitagifite tugahita tuzihera iyi servisi ku mupaka".
CP Rumanzi yagarutse kandi ku zindi ngamba zizifashishwa zaba inshya cyangwa kongera imbaraga ku zisanzwe.
Ati "Ukwezi kwa Gashyantare 2016 kuzarangira imodoka zose zitwara abagenzi benshi zishyizwemo akuma gatuma habaho umuvuduko ntarengwa ari wo wa kilometero 60 ku isaha nk’uko itegeko ryashyizweho ribivuga".

Akomeza avuga ko iki ari igikorwa gitanga icyizere kuko ngo gukora impanuka wihuta cyane bitandukanye no kuyikora ugenda buhoro kuko ngo abapfa n’abakomereka bikabije bagabauka.
Ikindi ngo bazongera umubare w’abapolisi mu muhanda, babongerere ubushobozi ndetse hanavugururwe n’amategeko arebana n’ibihano ku bakora amakosa mu muhanda kuko ngo ibitangwa ubu biri hasi.
Kuva muri Nzeri-Ugushyingo/ 2015, habaye impanuka 238. Muri izo mpanuka ngo abantu 137 ni bo bitabye Imana mu gihe 183 bazikomerekeyemo bikomeye kandi akenshi ngo izi mpanuka zaturutse ku muvuduko ukabije ndetse no ku binyabiziga bijya mu muhanda bitagenzuwe.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
icyo gitecyerezo cya police yacu nicyo peeeee;kuko urabona imodoka ziva hanze zinjira mu Rwanda ninyinshi.icyibazo gihari Niko hanze bazabona Ibyangombwa natanze ruswa nubundi intego yacu yagaciro igatakaza intego.byiza Niko bafatira ibyangombwq kumupaka iwacu bagasiga name fr
yes
Of Course zigomba kugira controle technik erega icyo ifasha abatwara nukumenya ubuzima bwibinyabiziga batwaye kugirango birinde impanuka za hato na hto mu mihanda bivuze ko buri modoka iyo ariyo yose igomab kugira contole teknik.
Umuyobozi w’ishami rya Traffic Police mu Rwanda afite ipeti rya Commissioner of Police (CP) ntabwo ari ACP nkuko uwanditse iyi nkuru yabivuze