Imodoka yakoze impanuka ku Gitikinyoni ariko nta wapfuye
Imodoka yo mu bwoka bwa FUSO ifite purake RAB 466 M yari yikoreye amakara iyavanye Gikongoro yageze ku Gitikinyoni mu mujyi wa Kigali irahirima mu gihe cya saa cyenda z’amankwa tariki 28/03/2012, ku bw’amahirwe abari bayirimo ntibagira icyo baba.

Forida Gerard, wari utwaye iyi modoka yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’imigozi yari ihambiriye imifuka y’amakara yahambutse, bituma imodoka igaruka uruhande rumwe iba irahirimye.


Ababonye iyi mpanuka ikiba bavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uburemere bw’ibyo imodoka yari yikoreye kuko yarimo imifuka y’amakara isaga 200.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|