Imodoka yakoze impanuka ariko nta wakomeretse
Imodoka yavaga ku muhanda wa Rukomo mu karere ka Gicumbi yerekeza mu murenge wa Rushaki ku mugoroba wa tariki 12/02/2012 yarahirimye ijya kuzana imicanga ariko ntihagira ukomereka.
Iyo modoka yahuye n’indi yavaga Kampala muri Uganda hanyuma umushoferi agerageje kuyibererekera ahita ahirima hepfo y’umuhanda nk’uko byasobanuwe n’uwari uyitwaye, Ndahayo Innocent.
Uwo mushoferi avuga ko bikunze kubaho kubera ko uwo muhanda uba urimo urujya n’uruza rw’imodoka nyinshi zituruka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ziza i Kigali. Ategereje ko baza kumwegura agakomeza akazi kuko imodoka ye itigeze yangirika.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|