Imodoka yakoze impanuka ariko nta wakomeretse

Imodoka yavaga ku muhanda wa Rukomo mu karere ka Gicumbi yerekeza mu murenge wa Rushaki ku mugoroba wa tariki 12/02/2012 yarahirimye ijya kuzana imicanga ariko ntihagira ukomereka.

Iyo modoka yahuye n’indi yavaga Kampala muri Uganda hanyuma umushoferi agerageje kuyibererekera ahita ahirima hepfo y’umuhanda nk’uko byasobanuwe n’uwari uyitwaye, Ndahayo Innocent.

Abantu bari baje kureba uko impanuka yagenze
Abantu bari baje kureba uko impanuka yagenze

Uwo mushoferi avuga ko bikunze kubaho kubera ko uwo muhanda uba urimo urujya n’uruza rw’imodoka nyinshi zituruka mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ziza i Kigali. Ategereje ko baza kumwegura agakomeza akazi kuko imodoka ye itigeze yangirika.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka