Imodoka ya Daihatsu ikoze impanuka hakomereka umwe
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana mu ma saa mbiri , imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari yikoreye inyanya ivanye mu isoko rya kimironko, ikoze impanuka hakomereka umushoferi wari uyitwaye.

Iyi mpanuka ibereye mu isangano ry’umuhanda uva Kinyinya, Kibagabaga na Nyarutarama, nk’uko umwe mu bayibonye iba abitangarije Kigali Today.
Agize ati” Iyi modoka yamanukaga iva Kibagabaga ibura feri, ihita igwa aha muri iki gishanga”.
Uyu muturage yavuze ko aha hantu hakunze kubera impanuka zo kuri ubu buryo kubera ko hamanuka cyane, asaba abakunze kuhanyura kujya bagenzura imodoka zabo kugirango birinde iki kibazo.
Umushoferi wakomerekeye muri iyi mpanuka yatabawe ku buryo bwihuse n’abamotari ndetse n’abari hafi y’aho yabereye agezwa mu bitaro kibagabaga.



Ohereza igitekerezo
|
Kuba Atapfuye Umushoferi Imana Iracyamufiteho Umugambi
imana imurinde pe!! ni eric kabacuzi .
UYU MUSHOFERI IMANA IMUBE HAFI KBS
Uyu mushoferi imama imube hafi KBS
icyotwavugakuriyimpanuka nuko abashofiribazabagera ahohantubakagendagahorogucyobakirinda umuvuduko ukonambibona murakoze niringiye Josua1 guturukamubugarama mukarerekarusizi