Imodoka itwaye abagenzi yagwiriwe n’ikamyo hafi y’i Nyagasambu

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice, ikamyo ipakiye ibigori yavaga Iburasirazuba yataye umuhanda igwira imodoka ya taxi ’minibus’ yarimo abagenzi bava i Kabuga(Rusororo) yerekeza i Rwamagana.

Ikamyo yagwiriye igice kinini cy'imodoka, hakaba ari ho hari abakomeretse bikabije n'abavugwa ko bitabye Imana
Ikamyo yagwiriye igice kinini cy’imodoka, hakaba ari ho hari abakomeretse bikabije n’abavugwa ko bitabye Imana

Iyi mpanuka yabereye ahitwa ku Cyagakwerere hagati ya Rugende (muri Gasabo) na Nyagasambu (muri Rwamagana). Nta mubare wahise umenyekana w’abayiguyemo, ariko shoferi n’umugenzi umwe ngo bahise bitaba Imana.

Umuturage witwa Uwamurengeye Seth wabonye iyo mpanuka ikimara kuba, avuga ko abenshi bakomeretse bikomeye bitewe n’uko ikamyo yagwiriye igice kinini cyane cy’imbere cy’iyo modoka ya taxi hagasigara agace k’inyuma gato.

Uwamurengeye yagize ati "Igikamyo cyabuze feri gita umuhanda kiragenda kigwira imodoka yari ihagaze mu rundi ruhande ijya i Rwamagana".

Uwamurengeye yaganiriye n’uwitwa Kayishema Juvenal warokotse iyo mpanuka, avuga ko we na komvayeri hamwe n’undi mugenzi umwe, ari bo bavuyemo badakomeretse na hato mu bantu 18 bari bari muri taxi.

Kayishema avuga ko babonye ikamyo igenda ikora hirya no hino mu muhanda (ikora zigzag), bakingura urugi rw’imodoka vuba vuba basimbukira hirya.

Kayishema agira ati "Nasimbutse ngwa mu gishanga hariya, hanyuma tugaruka tuza gukurura abantu bari barimo bari gutaka".

Kugeza saa yine n’igice (22h30) z’ijoro ibimodoka bya Polisi biterura ibinyabiziga byari bikirimo kugerageza kwegura igikamyo cyagwiriye taxi kugira ngo gitabare abari munsi yacyo mu modoka.

Ababonye iyo mpanuka ikimara kuba bavuga ko umushoferi w’ikamyo hamwe n’umufasha (tandiboyi) bahise bacika barabura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi, avuga ko yari impanuka ikomeye ariko atakwemeza umubare w’abitabye Imana kuko ibyo ngo biva kuri raporo ya muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mumakorisi ya nyakiriba akakanya ikamyo yagonze Min Bus yashwanyaguritse mukurikirane mutubwire uko byagenzê.

kabebe yanditse ku itariki ya: 19-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka