Imodoka itwara abagenzi yakoze impanuka ikomeretsa 13
Imodoka itwara abagenzi yavaga mu mujyi wa Gisenyi igana mu karere ka Karongi yakoze impanuka tariki 05/04/2012 ahagana saa moya za nijoro ikomeretsa abantu 13 harimo umubyeyi utwite.
Iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’imodoka ifite ibibazo nk’uko umwe mu barokotse iyo mpanuka yatangarije Kigalitoday. Maniteze Stokia yagize ati “twahagaze inshuro enye mu muhanda batubwira ko mazutu yanduye bagiye kuyivanamo.”
Abdul Karim Ndungutse na we warokotse iyi mpanuka yavuze ko uretse ibibazo imodoka yari ifite yari inatwaye imitwaro myinshi.
Iyi modoka yakoreye impanuka ku musozi wa Nyamyumba. Abagenzi bari bayirimo bahise batabarwa na Polisi y’Igihugu bajyanwa mu kigo nderabuzima cya Kavumu nyuma nibwo baje kujyanwa mu bitaro bikuru bya Gisenyi.
Umuganga uri kubakurikirana yatangaje ko babiri muri bo batakomeretse cyane bakaba basezerewe, abandi cumi n’umwe baracyakurikiranwa harimo n’umubyeyi utwite.
Abenshi bategereje mitiweli zabo ngo bavurwe neza kuko bahawe ubuvuzi bw’ibanze gusa.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Indembe ntikwiye gutegereza mutuelle, banza uvure noneho ibindi bisabwe nyuma kuko utanafite mutuelle wakwiyishyurira ariko ubuzima bugatabarwa hakiri kare.
Ntibizoroha erega. Imana Niyonkuru.
birababaje kubona abantu basigaye bazira imodoka zishaje.
polisi nidufashe kabisa!!!!!!!!!!!!!