Imikorere yo kutababarira ruswa yatunguye abapolisi b’Abanyatanzaniya bari mu Rwanda

Itsinda ry’abapolisi bane bo muri Tanzaniya bari mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda riratangaza ko ryatunguwe n’uburyo urwego rwa polisi mu Rwanda rudakozwa ruswa. Aba bapolisi bari mu Rwanda mu rwego rwo kwiga uburyo bwo guhangana n’ibyaha bitandukanye.

Umuhuzabikorwa w’iri tsinda, SAP Lucas Kusima, ejo yatangaje ko amahame y’u Rwanda yo gukumira no kurinda ruswa ari hejuru ugereranyije n’ayo muri Tanzania. Avuga ko kutababarira icyaha cya ruswa na gato ari ingenzi muri urwo rugamba.

Ukuriye urwego rw’iperereza mu Rwanda, Christopher Bizimungu, yatangaje ko guca ruswa bituruka ku rwego rwo hejuru bikabona kugera ku baturage. Yemeza ko buri wese afite uruhare mu kurwanya ruswa.

Yagize ati “ Ntitwavuga ko mu Rwanda nta ruswa ihari ariko nta muntu wapfa kuyishoramo adafite ubwoba bwo gukurikiranwa. Mu mwaka ushize hakurikiranywe ibirego byayo bigera kuri 446.”

Itsinda ry’abapolisi bo muri Tanzaniya yatemberejwe ibice bitandukanye aho basobanuriwe uruhare rwa polisi y’igihugu mu kwiha ishema, imibanire mpuzamahanga, ibikorwa remezo polisi ikorera mu baturage, uburinganire n’imibereho myiza y’abapolisi, n’ibindi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka