Ikirombe cyahitanye abantu cyafunzwe
Ubuyobozi bw’akagari ka Rusura mu Karere ka Rubavu bafunze ikirombe cy’umucanga nyuma yo kugwamo abantu bacukuragamo tariki 23 Nzeri 2015.
Abaguye muri iki kirombe giherereye mu isambu ya Rubasha Epimaque mu murenge wa Busasamana, ni Nikuze Esther na Uwizakiza Elisa bari bafite imyaka 15 na Manirakiza Theogene wari ufite imyaka 23.

Hari n’abandi batatu barokotse ariko umwe ajyanwa kwa muganga.
Bunani Theogene niwe wagwiriwe n’ikirombe ashobora gukurwamo agihumeka mu gihe Biramahire na Nyirabavakure bashoboye kuvamo ntacyo babaye bashobora gutabaza.
Mu Rwanda amategeko ntiyemerera abana gukora imirimo ivunanye bataragira imyaka y’ubukure, bitandukanye n’abana baguye muri iki kirombe bari muri bo bari batarageza imyaka 18.
Umuyobozi w’akagari Gacamena Jean Nepo avuga ko byatewe n’ababyeyi barenze kunshingano abana bakajya mu kazi ko gukorera amafaranga.
Yavize ati “Umwana w’imyaka 15 aba akigengwa n’ababyeyi, byaradutunguye natwe kuko basanzwe badatuye mu kagari kacu ahubwo bavuye mu kagari ka Gacurabwenge.” Umuyobozi w’akagari ka Rusura.”
Yakomeje avuga ko abaguye mu kirombe bamaze gushyingurwa ariko bafashe ingamba zituma nta wundi wagwamo, ikirombe gifungwa burundu hashyirwaho abarinzi b’amanywa n’ijoro ukaba ariwo mu ganda bakora.
Ati “Ubusanzwe ushaka kubaka akodesha Rubasha ikirombe, ubundi akoherezamo abakozi bagacukura umucanga, ariko kubera ibibazo bashobora guhura nabyo mu gucukura, twahisemo gufunga ikirombe mu kurinda abaturage.”
Ikirombe cyafunzwe cyari cyarahagaritswe ariko abaturage bakomeza kugikoresha bashakirasha umucanga, Gacamena akavuga ko abacukura umucanga bahabwa amafaranga 500 ku mufuka bigatuma barenga ku mabwiriza.
Ubuyobozi buvuga ko gufunga iki kirombe nta zindi ngaruka bizatera abashaka kubaka, kuko atari umucanga wo mu mazi, ahubwo ari umucanga w’amakoro umeze nk’amabuye aseye, usanzwe uboneka n’ahandi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|