Ikipe ya APR Women Volleyball Club ikoze impanuka

Ikipe ya Volleyball y’abagore ya APR (APR WVC) mu kanya kashize ikoze impanuka ubwo imodoka yagendaga ifata abakinnyi mu bice bitandukanye muri Kigali nk’uko bisanzwe.

Iyi mpanuka ibereye mu Karere ka Kicukiro ahanzwi nko ku Irebero aho bari bagiye gufata abakinnyi babayo.

Amakuru Umunyamakuru wa Kigali Today ahawe n’umwe mu bari mu modoka avuga ko nta mukinnyi wahasize ubuzima usibye umukinnyi Musanabageni Claudine ngo wakomeretse cyane ubu akaba arimo gukurikiranwa n’abaganga.

Andi makuru avuga ko iyi mpanuka ngo yaba yatewe n’imodoka yihutaga ikaza gusakirana n’umumotari imodoka yajya kumukatira, igata umuhanda.

APR WVC ikoze impanuka mu gihe yitegura imikino y’umusoreshwa mwiza (Best Tax Payer) iteganyijwe kuba guhera tariki ya 26-28 Ugushyingo 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

APR mwihangane cyane ahubwo dushimye Imana ko nta mukinnyi watuvuyemo

Aime yanditse ku itariki ya: 10-11-2021  →  Musubize

Birababaj ariko niko mubuzima bigenda.Esubundi bazabashyiz hamwe bakajya babana nkikipe karibyo byaba byiza.Ikipe yingabo kweli ntago byakagombye kugenda gutyo cg nuko ari abakobwa? kand ubwo ari basaza babo bo bishobora kutagenda gutyo kuko bo bashyiramo imbaraga nyinsi kurusha bashiki babo. gusa bihangane kbx

RUTAYISIRE DIDIER yanditse ku itariki ya: 9-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka