Ikigo cy’Ubutasi mu by’Imari (FIC) kiraburira abishora mu gutera inkunga iterabwoba
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutasi ku Mari (FIC) cyasabye ibigo by’imari n’Abanyarwanda muri rusange kwitwararika ku bantu bari ku rutonde rw’ibihano mpuzamahanga, kibaburira ko gutanga amafaranga, umutungo cyangwa izindi serivisi ku bantu bafatiwe ibihano bishobora kubakururira ibihano bikomeye biteganywa n’amategeko.
Ibi bikubiye mu itangazo FIC yashyize ahagaragara tariki 11 Werurwe 2026 rikubiyemo impinduka zakozwe n’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye ku rutonde rw’abantu bafatiwe ibihano bijyanye n’umutwe w’Abatalibani.
Iri tangazo rivuga ko ku wa 10 Werurwe 2026, Inama y’Umutekano ya Loni yakoze impinduka ku mazina 22 yari asanzwe ku rutonde rw’abantu bafatiwe ibihano.
FIC ivuga ko ayo mazina mashya ashobora kuboneka ku rubuga rwa Loni rugaragaza urutonde rw’abafatiwe ibihano.
FIC yasabye ibigo by’imari n’inzego zibishinzwe kugenzura,.kandi n’abandi bantu bose babigira mu nshingano “gusuzuma amazina n’amaderesi y’abakiriya babo bagendeye ku rutonde rw’abantu bafatiwe ibihano kugira ngo harebwe niba hari uhuye n’ibiri kuri urwo rutonde.”
Iri genzura rigomba gukorwa mbere y’uko umuntu atangira imikoranire y’ubucuruzi n’ikigo runaka.
FIC ivuga ko mu gihe habonetse ko umuntu uri ku rutonde afite amafaranga cyangwa undi mutungo mu bigo by’imari, “ayo mafaranga cyangwa umutungo bigomba guhita bifatirwa bidategereje kubanza kubimenyesha uwo muntu,” hanyuma bigatangarizwa FIC.
Iri tangazo rinagaragaza ibikorwa bibujijwe burundu. Muri byo harimo gutanga amafaranga, umutungo cyangwa serivisi z’imari ku muntu uri ku rutonde rw’abafatiwe ibihano, yaba abihabwa ku buryo butaziguye cyangwa buziguye.
Hanabujijwe kandi gukorana mu buryo ubwo ari bwo bwose n’umutungo w’uwo muntu, harimo kuwucunga, kuwubika cyangwa kuwukoresha mu nyungu ze.
Ku rundi ruhande, FIC ivuga ko bibujijwe kwinjira mu bikorwa bijyanye no gukora, kugurisha, gutwara cyangwa gutanga intwaro n’ibikoresho bya gisirikare ku bantu bari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano.
Harimo nko gutanga intwaro, amasasu, ibikoresho bya gisirikare, ibikoresho by’imitwe yitwara gisirikare ndetse n’ubujyanama cyangwa amahugurwa ajyanye n’ibikorwa bya gisirikare.
Iri tangazo rinabuza abantu bose gukoresha imodoka, ubwato cyangwa indege zivuye cyangwa zijya mu Rwanda, cyangwa indege n’ubwato bitwaye ibendera ry’u Rwanda biri hanze yarwo, mu gutwara intwaro cyangwa ibikoresho bya gisirikare bijya cyangwa biva ku bantu bafatiwe ibihano.
FIC ivuga ko kutubahiriza aya mabwiriza ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo bikaba byagukururira ibihano biteganywa n’Ingingo za 59, 60 na 61 z’Itegeko nº 001/2025 ryo ku wa 22 Mutarama 2025 ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.
FIC yasabye abantu bose guhora bakurikirana amakuru mashya ku rutonde rw’abafatiwe ibihano binyuze ku mbuga za Loni, Minisiteri y’Ubutabera n’urubuga rwa FIC kugira ngo birinde kurenga ku mategeko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|