Iki cyumweru cyatangiranye n’impfu zitunguranye z’abantu bishwe n’amazi

Kuri uyu wa Mbere tariki 07/05/2012, abantu bane bakomoka mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Gasabo na Nyanza , bishwe n’amazi mu mpfu zitandukanye kandi zitunguranye.

Uwa mbere kugeza na n’ubu utaramenyekana yaguye mu mugezi w’umuvumba, mu Karere ka Nyagatare, ubwo yambuka urutindo rwa Kijojo. Umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo hasuzumwe icyamuhitanye.

Undi muntu wa kabiri wa kabiri uri mu kigero cy’imyaka 16, wakoraga akazi ko kuragira inka nawe utaramenyekana amazina, yapfuye ubwo yarimo koga akarohama mu cyuzi giherereye mu murenge wa Rwimbogo, Akarere ka Gatsibo.

Umurambo we nawo wahise ujyanwa ku bitaro bya Kizuguro kugira ngo bawukorere ibizamini hamenyekane icyamwishe.

Uwa gatatu we Anastase Harelimana w’imyaka 39, utuye mu Murenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyanza nawe yitabye Imana arohamye mu mugezi wa Mwogo, igihe yerekezaga mu murenge baturanye, ariko umurambo we nturaboneka kugeza n’ubu.

Uwa kanwe witabye Imana kuri uyu wa Mbere ni umwana muto w’imyaka irindwi witwa Romeo Iradukunda, wari utuye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, waguye mu mwobo wuzuye amazi akina n’abandi bana ahita yitaba Imana.

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka hagati ya tariki 14-24, nabwo abantu bane bo mu turere twa Gakenke, Ngororero, Rubavu na Nyagatare bitabye Imana nabo bazize amazi.

Polisi y’igihugu irahamagarira ababyeyi n’abandi bantu barera abana kubakurikiranira hafi bakahererekeza no hanze kugira ngo batagwa mu bizenga by’amazi bikabambura ubuzima.

Mu butumwa bwayo, Polisi y’igihugu isaba abantu bose gusiba ibyobo n’ibizenga by’amazi biri hafi y’ingo, mu rwego rwo gukumira impanuka nk’izo.

Umuvugizi wa polisi, Supt. Theos Badege, agira ati: “Imfu ziterwa no kurohamwa zishobora kwirindwa igihe cyose ababyeyi badasize abana bonyine.

Ni inshingano z’umubyeyi n’abarera abana kubarinda imfu zitunguranye. Ni ngombwa ko ibyobo n’ibizenga bisibwa mu rwego kurinda abana kurohama”.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka