Ikamyo yagonze imodoka ya Gereza batatu bahasiga ubuzima
Imodoka ya Gereza ya Rubavu yaraye igonganye n’ikamyo abakozi batatu ba gereza bitaba Imana naho undi umwe arakomereka bikomeye.

Impanuka yabaye saa tanu z’ijoro ryo ku wa 05 Ukwakira 2016, aho Toyota Hulux ifite puraki GR 952 ya gereza yagonganye n’ikamyo ifite puraki RAB404O.
Imodoka ya gereza yavaga mu mujyi wa Rubavu irimo abantu bane, izamuka ijya ku kazi kuri Gereza ya Rubavu, ihura n’iyo kamyo imanuka ifite umuvuduko mwinshi. Ikamyo yahise igonga iyo modoka iyisanze mu mukono wayo.

Abakozi bitabye Imana ni IP Hakizimana Jean Pierre umuyobozi wungirije wa Gereza ya Rubavu, Cpl Nsabimana Aime Jeredi wari umushoferi na muganga Epaphrodite.
Ababonye iyo mpanuka iba bakaba batangarije Kigali Today ko yatewe n’umuvuduko mwinshi.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe abagororwa n’imfungwa, CIP Hillary Sengabo yabwiye Kigali Today ko ikamyo ya Bralirwa yihutaga yagonze imodoka ya Gereza ya Rubavu ibasanze mu ruhande rwabo mu murenge wa Rugerero.
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje cne,Pierre igendere igire aheza natwe tuzagusangayo.
Gusa Birababaje! Nonese Umushoferi Yanga Ubuzima Bw’abo Atwaye Akanga N’ubwe Kweli? Leta Yige Uburyo Uriya Muhanda Bashyiramo Dodani Nyinshi, Kuko Umaze Kutumaraho Abantu.Bashoferi Namwe "akariro Gake Na Feri".Ubuzima Burahenze.
Turasaba kojyera aba police mu muhanda kuko bibabaje kubona buri munsi tubura abacu
None se ko numva ngo speed governors zizashyirwa muri za bus nkaba numva amakamyo ariyo arenza umuvuduko?
abo bantu bitabye imana, imana ibakire mubayo, ariko nanone abantu batwara ibinyabiziga bajye bitondera umategeko yumuhanda kuko abenshi Ntago bakiyitaho. murakoze
Ooooh!birababaje kubura abantu bingenzi nkabo muburyo butumvikana bw’amakosa nkayo,les chauffeurs nibabe maso birinde umuvuduko nkuwo,nonese ubwo uwo wihutaga yabaye ikigera aho ajya?mumumbarize?kdi yishe nabantu bene ako kageni!Gusa Imana ibahe iruhuko ridashira.Naho ibyuma bigabanya umuvuduko nibishyirwe mu modoka zose ntiharebwe gusa izitwara abantu muri rusanjye kuko nizindi zihitana ubuzima bwabantu.