Ikamyo ya BRALIRWA ifashwe n’inkongi
Mu muhanda Kigali - Musanze, ikamyo ya BRALIRWA ifashwe n’inkongi y’umuriro ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 25 Kanama 2019, Polisi y’igihugu ishami rishinzwe kuzimya inkongi yihutira gutabara.

Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze aho iyo kamyo yari yuzuye amakaziye arimo ubusa (atarimo inzoga), ikaba yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu aho yari igiye gupakira inzoga.
Abaturage bari begereye umuhanda, ahabereye iyo nkongi, ngo bakuwe umutima n’urusaku bumvise rw’amapine yaturitse ubwo yari amaze gufatwa n’umuriro.
Mukarutabana Thacienne ati “Twari hafi y’umuhanda twumva uruntu ruraturitse ngo pooo!!. Njye nahise nkuka umutima nibaza ibibaye, turebye dusanga ni imodoka iri gushya”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yatangarije Kigali Today ko iyo nkongi yaturutse mu mapine y’inyuma yateye imodoka gufatwa n’umuriro.
Ati “Ni imodoka ya BRALIRWA yari ipakiye amakaziye ituruka i Kigali yerekeza i Rubavu. Yageze mu Murenge wa Rwaza ahitwa Musezero, umushoferi arahagarara nyuma yo kubona ko amapine abiri y’inyuma acumba umwotsi. Umuriro wahise uzamuka mu modoka mu gice cy’imyuma cyarimo amakaziye itangira gushya”.
CIP Rugigana avuga ko Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya inkongi rikorera i Musanze yahise itabara, izimya iyo modoka nta byinshi birangirika, mu gihe abaturage na bo batabaye bafatanya kuvana ayo makaziye mu modoka.
Ati “Polisi ishinzwe kuzimya umuriro ikorera i Musanze, yahise itabara ariko n’abaturage bari bamaze kuhagera.”

Ati “Polisi yatangiye kuzimya ari na ko abaturage bavanamo amakaziye bayashyira ku ruhande. Nta muntu wigeze agirira ikibazo muri iyo modoka ariko amapine abiri y’inyuma yahiye arakongoka”.
Hahisa hatangira akazi ko kubarura ayo makaziye kugira ngo hamenyekane umubare w’ayari muri iyo modoka n’ayaba yangiritse.



Ohereza igitekerezo
|