Igitero cya FDLR na Mai-Mai cyahitanye abasirikare 14 ba Kongo
Inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’abarwanyi ba Mai-Mai zagabye igitero mu kigo cya gisirikare kiri i Kaseye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru zihitana abasirikare 14 abandi icyenda barakomereka
Icyo gitero cyagabwe mu ntangiriro z’icyumweru cyarangiye tariki 10/06/2012 cyamaze amasaha ane; nk’uko bitangazwa na Radio Okapi. Umusirikare mukuru wa FARDC atangaza ko byari biteye ubwoba mu gihe cy’icyo gitero kuko batewe batunguwe.
Uwo musirikare yemeza ko inyeshyamaba za Mai-Mai na FDLR zahengereye abasirikare benshi ba Leta ya Kongo-Kinshasa bagiye guhiga inyeshyamba za Mai-Mai mu gace ka Kasiki babona kubagabaho igitero.
Amakuru aturuka mu gipolisi cya Kongo-Kinshasa avuga ko batwaye intwaro n’amasasu byatawe n’ingabo za Kongo-Kinshasa banatwika icyo kigo cya gisirikare nyuma berekeza mu mashyamba.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|