Igitero cya FDLR cyaguyemo n’abasirikare b’u Rwanda batatu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahishuye ko mu gitero ingabo zikekwa kuba ari iz’umutwe wa FDLR zagabye mu karere ka Rubavu mu ntangiriro z’iki cyumweru cyaguyemo n’abasirikare b’u Rwanda.

Ingabo z'u Rwanda zihora ziteguye kurinda no gusigasira ubusugire bw'igihugu
Ingabo z’u Rwanda zihora ziteguye kurinda no gusigasira ubusugire bw’igihugu

Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu 14 Ukuboza 2018 nyuma y’inama y’igihugu y’umushyikirano.
Muri iki kiganiro Perezida Kagame yemeje amakuru y’uko koko hari igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Rubavu.

Perezida Kagame yavuze ko icyo gitero cyaguyemo abasirikare ku ruhande rw’abagabye igitero,ariko ko no mu ngabo z’u Rwanda hari abapfuye.

Perezida Kagame ariko yavuze ko adafite neza imibare y’abasirikare b’u Rwanda bapfuye cyangwa ibindi byangiritse,kuko bigikurikiranwa n’ababishinzwe.

Ati:”Mbere ya byose ni uko ari ukuri, mu minsi ishize hari abantu bambutse umupaka baturutse muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, batera ingabo zacu.

Hari abasirikare nka babiri cyangwa batatu bapfuye, ariko ntabwo imibare yabo nyifite neza”.

Perezida Kagame yongeye ho ko leta y’u Rwanda ikiri kuvugana n’iya RDC ngo hamenyekane amakuru y’impamo kuri iki gitero.

Igitero cya FDLR cyagabwe kuwa mbere tariki ya 10 Ukuboza 2018, umunsi umwe mbere y’uko Perezida Paul Kagame yitabira umuhango wo gusoza imyitozo ikomatanyije ya gisirikare yaberaga mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro.

Ni igitero cya kabiri muri uyu mwaka,nyuma y’icyo mu kwezi kwa Kanama cyagabwe mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru,cyahitanye abaturage babiri kikanakomeretsa abandi barimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge.

Muri iki kiganiro kandi perezida Kagame yanagarutse ku mirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera,avuga ko habayemo amavugurura ku miterere yacyo,ariko ko bitahagaritse imirimo yo kubaka,ko ndetse mu gihe gito kiri imbere kizatangira gukoreshwa.

Ati:”Habayeho kuvugurura utuntu duto tw’imiterere,ariko ntibyahagaritse imirimo kuko n’ubu abubaka barimo barakora.Nabasezeranya ko mu gihe gito kiri imbere kizatangira gukoreshwa.

Sinavuga ngo ni igihe iki n’iki,kuko ndhobora kuvuga wenda igihe kireire ugereranije n’igihe abubaka bashigaje,ugasanga wenda bagendeye kubyo navuze”.

Muri icyo kiganiro abanyamakuru banaboneyeho kwifuriza umukuru w’igihugu Noheli Niza n’umwaka mushya muhire wa 2019,nawe abifuriza kuzagira iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

ariko murabona abo bameze nki bwa zibwebwe zahungabanye kubwamateka yaziranze zataye umute zihunga ngoziazafata urwanda mubareke bazaze tubereke ubutwese turumwe turabanyarwanda tuzabereka twaza bakwirwahe kotwaza twambaye ntatadukaniro bitanga kuko udahyira hamwe natwe aragiza kagame komera turikumwe tuzi aho utugejeje tuzi iyotuva

nkunda yesu yanditse ku itariki ya: 25-05-2019  →  Musubize

Yeweeeeee, Kalala ntukikirigite ngo useke. Ntacyo muzadutwara duhagaze bwuma. Mwagisohowemo Niki ko cyari icyanyu? Muzaze kuneza mubazwe ibyo mwakoze cg muze kugatuza natwe turahari tuzahangana. U Rwanda si ikibuga mukomeze mukinire mumashyamba

Kimasa yanditse ku itariki ya: 29-12-2018  →  Musubize

@ Kalala, harya ubwo amaherezo u Rwanda muzarufata murujyane he? U Rwanda si ahantu ni ukuntu. Ndabarahiye ntarwo muzadufatana turi maso.

Eliab yanditse ku itariki ya: 20-12-2018  →  Musubize

AMAHEREZO URWANDA TUZARUFATA

KALALA yanditse ku itariki ya: 18-12-2018  →  Musubize

UWIYISE @KALALA MUZARUFATA WOWE NA NDE SE WA NGEGERA WE? INTERESI GUSA. UWABARASHE NTAHO YAGIYE. UZAREBE AMAFOTO Y’ABANYU BAHAGUYE

Bien yanditse ku itariki ya: 19-12-2018  →  Musubize

KALALA wa mushenzi we muzafata iki?!niba muzagifata ko nta na centimetro mwafashe byibura?!mwatsinzwe mugite byoseeeee ubu se murya aruko mwibye mwakora iki ku Rwanda rw’abanyarwanda bazi icyo bashaka mwa nturo mwe

Gasabo yanditse ku itariki ya: 20-12-2018  →  Musubize

Ariko se kubera iki gutukana? byerekana ubwoba ufite

tutu yanditse ku itariki ya: 14-03-2019  →  Musubize

Naho barara bategura bakirirwa bategura ndetse bagahora bategura kuza gusenyurwanda ntibazabigeraho amerwe yabo nasubire mwisahu turahabaye
Ingabo zacu umutamerwa
Kdi Intwari iboneye ihora yiteguye mageshi ya RDF oye oye duhora twiteguye

Ismael yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

hahahahah, ibyo umutima wawe urabizi neza ko bidashobokae enjoy the forest, kuko niho uzarinda upfa ukiri

kabalisa yanditse ku itariki ya: 17-09-2019  →  Musubize

Ako ubundi barajyahehe kweri ubuse barazana iki tutazi abonabateshamutwe.ntagahunda bafite barabizi

alias bigerwa yanditse ku itariki ya: 18-12-2018  →  Musubize

Ese abobatera u’Rda bobazazabafite ibisubizo bizahaza ibibazo byatwese?

Hakizimana yanditse ku itariki ya: 15-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka