Igisirikare cy’u Rwanda cyafatiye abarwanyi 19 ba Red Tabara muri Nyungwe

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ku itariki 29 Nzeri 2020, abarwanyi cumi n’icyenda (19) b’Abarundi biyitaga ko bari mu mutwe witwaje intwaro wa ‘Red Tabara’ bambutse bava mu Burundi berekeza mu karere k’u Rwanda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ingabo z’u rwanda, rivuga ko aba barwanyi bitwaje imbunda, bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe, Umurenge wa Ruheru wo mu Karere ka Nyaruguru ari na ho ubu bafungiye.

Ingabo z’u Rwanda zamenyesheje Inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari yaguye uburyo bwo kugenzura ibikorwa (EJVM) kandi isaba uburyo bw’akarere bwo kugenzura no gukora iperereza ku byabaye ku mipaka kugira ngo bikorwe neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nigute ingano zicunga umutekano mpuzamahanga, zicunga umutekano w’urwanda, zigacunga soudan ndetse na central africa zitafata inyeshyamba zikirigita, ngo isazi yimije urutare iti izizo zizafata Ari aha Mana, nabo nibizane ntawatera umugeri ku muhunda

Alias syl yanditse ku itariki ya: 5-10-2020  →  Musubize

Turashimir ingabo zigihugu cyacu uburyo zitwitaho

Josiane yanditse ku itariki ya: 5-10-2020  →  Musubize

Turashimira ingabo z’igihugu cyacu uburyo zidahwema kutugaragariza ko zitwitayeho, we kindly salute them

Ukwizagira Gaspard yanditse ku itariki ya: 4-10-2020  →  Musubize

Ok. Ingabo zacu zirakomeza zibafate kandi nabandi bose bamenye ko urwanda rutavongerwa

Niyitanga yanditse ku itariki ya: 4-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka