Igisirikare cy’u Bushinwa cyahaye Ingabo z’u Rwanda ibikoresho byo kwifashisha mu kurwanya COVID-19

Ibikoresho Ingabo z’u Bushinwa zahaye ingabo z’u Rwanda bifite agaciro k’ibihumbi 290 by’Amadolari ya Amerika.

Indege ya Gisirikare y’u bushinwa (China Air Force) ni yo yabigejeje ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe, byakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei, washyikirije ibyo bikoresho Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura, yavuze ko ibyo bikoresho byatanzwe mu rwego rewo gufasha Abaturarwanda no kongerera ubushobozi ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zikora mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ambasaderi RAO Hongwei yagize ati “Ni ikimenyetso cy’ubucuti bukomeye hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda.”

Ku rundi ruhande, General Jean Bosco Kazura, yashimye icyo gikorwa cy’u Bushinwa, yongeraho ko ari ikimenyetso kigaragaza ubufatanye mu bya Gisirikare hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda.

Yagize ati “Iyi nkunga y’ibikoresho igaragaza ko nidushyira hamwe imbaraga zacu tuzatsinda urugamba, by’umwihariko iki cyorezo cya COVID-19.”

Ibyo bikoresho bigizwe n’amoko atandukanye y’ibyifashishwa mu kuvura COVID-19, birimo imyenda n’udupfukamunwa byambarwa n’abaganga bavura COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ushatse wavuga ko CHINA aricyo gihugu gikomeye kurusha ibindi mu ntwaro za gisirikare.Hamwe na Russia,nizo zonyine zifite Missiles zitwa “Hypersonic Missiles” zifite speed irenga inshuro 5 speed y’ijwi.
Amerika ntazo ifite ku buryo biyihangayikishije cyane.Military experts bose bahamya ko mu gihe gito,China izirukana Amerika muli South China Sea,kubera ko iyirusha intwaro (long range hypersonic missiles zitwa Dong Feng,nyinshi zatwika Amerika mu kanya gato).Abo bahanga bahamya ko Amerika niyanga kwemere ko South China Sea yose (3.5 millions square kilometers) iba iyayo ku ngufu,China izatwika ibirindiro byayo byose biri mu bihugu byo mu Nyanja ya Pacific (Japan,South Korea,Philippines,Australia,etc...),hamwe n’ikirwa cya Guam.Gusa abo bahanga bavuga ko bizatera Intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga muli Zabuli 5:6,Imana yanga abantu bose bamena amaraso.Aho kugirango batwike isi yiremeye,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 na Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

karekezi yanditse ku itariki ya: 4-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka