Iduka ryibasiwe n’inkongi y’umuriro ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni imwe birashya

Iduka ry’umugabo witwa Emmanuel Kuradusenge ucururiza mu kagali ka Nyarutarama, umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo ryafashwe n’inkongi y’umuriro kuwa kabiri tariki 12/06/2012 yangiza ibintu bifite agaciro k’amafaranga miliyoni imwe.

Sirikwi y’amashanyarazi (short-circuit) yateye inkongi y’umuriro yahise ifata matela 16 n’ibindi bicuruzwa birashya birakongoka; nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya umuriro ryahise ryihutira gutabara, rifatanyije n’abaturage b’aho hantu bashobora kuzimya iryo duka n’ubwo inkongi y’umuriro yagaragara ko idasanzwe.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, Supt. Bertin Mutezintare asaba abaturage cyane cyane abacuruzi kwirinda ikintu cyose cyatera impanuka y’inkongi y’umuriro birinda gushyira matela aho insinga z’umuriro ziri.

Supt. Mutezintare ahamagarira abaturage gukomeza umuco wo gufatanya n’abashinzwe umutekano mu gihe cyose habaye impanuka zahitana abantu n’ibintu.

Polisi y’igihugu ivuga ko impanuka nk’izi zishobora gukumirwa igihe cyose abaturage babaye maso.

Mu mezi atatu ashize, irindi duka ryibasiwe n’inkongi y’umuriro mu murenge wa Kacyiru maze ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni eshashatu bitikiriramo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka