Idamange aravugwaho gukomeretsa umupolisi mu mutwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva tariki 31 Mutarama 2021, umugore witwa Idamange Iryamugwiza Yvonne w’imyaka 42 y’amavuko yagaragaje imyitwarire idasanzwe, irimo ibintu bya Politiki, ubugizi bwa nabi n’indi myitwarire yerekeranye no guteza imvururu. Ibyo byatumye inzego z’umutekano zitangira gukurikiranira hafi iyo myitwarire ye.

Idamange Iryamugwiza Yvonne yatawe muri yombi
Idamange Iryamugwiza Yvonne yatawe muri yombi

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda rivuga ko Polisi ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma y’ubwo bugenzuzi, izo nzego zataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne, akaba akekwaho ibyaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, kwigomeka ku nzego z’umutekano no gukomeretsa umwe mu bashinzwe umutekano.

Polisi yatangaje ko Iryamugwiza yakomerekeje umwe mu bashinzwe umutekano akoresheje icupa yamuteye mu mutwe, ahita ajyanwa igitaraganya ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo avurwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibintu ntibyoroshye Koko numumama wakaduhaye urugero nawe nibi aba arimo atwereka twakamukuyeho uburere bwiza mumubyeyi nonex ubwo urubyiruko tumwigireho iki Koko
Bamumuburanishe nahamwa nicyah akanirwe urumukwiye

Irambona Fidel yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

Ahaa🙄
Nta narimwe ubwigomeke buzigera buhesha ikiremwamuntu amahoro ni ukuri.
Kwigomeka si byiza bavandimwe banyarwanda!

Alias yanditse ku itariki ya: 16-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka