Ibyangijwe n’inkongi muri Gereza ya Huye bifite agaciro k’asaga miliyoni umunani
Umuyobozi wa Gereza ya Huye, SP Camille Cyusa Zuba, yatangaje ko ibyangijwe n’inkongi iherutse kwibasira igice cy’iyi gereza bifite agaciro k’asaga miliyoni umunani (8,000,000 Frw).

Iyi nkongiyibasiye iyi gereza mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018. Yangije igice cyakorerwagamo amasabune, polisi ibasha kuyihagarika itarafata ibindi bice bya Gereza.
SP Cyusa yagize ati” Iyi nkongi yaduhombeje asaga miliyoni umunani, kuko yangije amasabune twari twamaze gukora [agera ku 5000] yangiza ibikoresho twifashisha, yangiza za muvero twateguriragamo ibyo dukoresha amasabune, inangiza n’igisenge cy’aho twakoreraga cyahiye kigakongoka.”
Uyu muyobozi anavuga ko bitewe n’uko amasabune bakora ari yo yifashishwa no mu yandi magereza, bagiye gukora ku buryo ibyangijwe n’inkongi bisanwa vuba, akazi kagakomeza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|