Ibyaha byagabanutseho 5% ugereranyije no mu gihembwe gishize

Polisi y’u Rwanda irashimirwa ko umubare w’ibyaha wagabanutse ku kigero cya 5% hagati y’ukwezi kw’Ukwakira n’Ugushyingo ugereranyije no mu mezi abiri yabanje.

Icyegeranyo Polisi y’u Rwanda yashyize ahabona tariki 08/12/2014 kigaragaza ko hagati ya Kanama na Nzeri, abantu bapfuye ari 113, abakomeretse ari 662 kubera impanuka. Iyo mibare yaragabanutse cyane hagati y’ukwezi kw’Ukwakira n’Ugushyingo aho abapfuye ari 74, abakomeretse bagera kuri 511, bivuze ko abishwe n’impanuka bagabanutseho 34%, mu gihe inkomere zagabanutseho 22,8%.

Iyi mibare yagaragarijwe mu nama nama nkuru ya Polisi y’u Rwanda yari iyobowe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheick Musa Fazil Harerimana, unafite Polisi y’igihugu mu nshingano ze.

Umuvugizi wa Polisi, CSP Twahirwa Celestin, yerekana icyegeranyo kigaragaza ko ibyaha byagabanutse n'ingamba zo gukomeza kubigabanya.
Umuvugizi wa Polisi, CSP Twahirwa Celestin, yerekana icyegeranyo kigaragaza ko ibyaha byagabanutse n’ingamba zo gukomeza kubigabanya.

Minisitiri Harerimana yashimye cyane uruhare rw’abaturage n’itangazamakuru mu gufasha Polisi y’igihugu kugera ku nshingano zayo.

Ashima Polisi y’u Rwanda yagize ati “Polisi y’u Rwanda yakoze byinshi mu kurwanya ruswa, impanuka zo mu muhanda, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha. Ariko tugomba kongera izo mbaraga, kuko abanyabyaha buri gihe baba bashakisha aho bamenera ngo bahungabanye umutekano”.

Minisitiri w’umutekano yavuze ko n’ubwo umutekano wabaye nta makemwa muri uyu mwaka uri kugana ku musozo, abaturage batagomba kwirara, ahubwo bagomba kuwukomeza bakanawusigasira, cyane cyane mur iyi minsi y’impera z’u Mwaka.

Yagize ati “Ubu turegereza iminsi mikuru, tugomba kuba maso kuko nta kiruta umutekano w’abanyarwanda. Ni nayo mpamvu abapolisi bagomba gukora kinyamwuga kandi bagahesha isura nziza Polisi y’u Rwanda”.

Inama Nkuru ya Polisi yari iyobowe na Minisitiri w'umutekano, ikaba yari yanatumiwemo ukuriye urwego rw'abanyamakuru rwigenzura.
Inama Nkuru ya Polisi yari iyobowe na Minisitiri w’umutekano, ikaba yari yanatumiwemo ukuriye urwego rw’abanyamakuru rwigenzura.

Yasoje asaba abayitabiriye gushyiraho uburyo buhamye bwo gukorana n’abaturage kandi bakabinjiza mu murongo no kuganirira hamwe ibibazo bahura nabyo bagashakira hamwe ibisubizo.

Muvunyi Fred, Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura na we wari muri iyo nama, yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda, ku mikoranire myiza idahwema kugaragaza n’itangazamakuru, ndetse anayishimira ku kuba nta munyamakuru wafashwe ngo afungwe muri uyu mwaka urangiye kubera akazi ke.

Inama nkuru ya Polisi ni urwego rukuru muri Polisi y’u Rwanda, ruhuza abayobozi b’amashami atandukanye agize Polisi y’u Rwanda, abayobozi ba Polisi mu ntara n’uturere bigize igihugu, bamwe mu bapolisi bakuru ndetse n’abahagarariye abapolisi bato bakorera mu turere no mu mashami yihariye ya Polisi y’u Rwanda.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ubuno uko imyaka igenda ishira ubona Polisi y’igihugu igenda itera intambwe ikomeye mu kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano

mahirwe yanditse ku itariki ya: 9-12-2014  →  Musubize

ikomereze aho mugucunga umutekano w’abanyarwanda kandi natwe ntituzatezuka kuyishyigikira mu bikorwa bya buri munsi

ntaganzwa yanditse ku itariki ya: 9-12-2014  →  Musubize

Uyu muyobozi w’abanyamakuru arasetsa!! ngo arashima polisi kuba nta munyamakuru yafashe ??? none se abanyamakuru nta byaha bakora ni abatagatifu?? yagiye amenya gushyira mu gaciro akunva ko polisi ifata umuntu igamije kugenza icyaha no gukumira atari uko ifata umuntu kubera umwuga??!

Nkubito yanditse ku itariki ya: 9-12-2014  →  Musubize

haracyakenewe byinshi

full man yanditse ku itariki ya: 9-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka