Iburasirazuba: Mu kwezi gutaha buri Murenge uzaba ufite urwuri rw’icyitegererezo

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yavuze ko mu kwezi kwa Nzeri buri Murenge uzaba ufite hegitari imwe y’urwuri rw’icyitegererezo hagamijwe gufasha aborozi kumenya kugaburira amatungo no gufata neza inzuri zabo no kongera umukamo.

Guverineri Gasana avuga ko uru rwuri ruzaba ruteyemo ubwatsi bw’amatungo haba ay’inyama cyangwa ay’amata, umworozi akazajya ahitamo ubwatsi atera bijyanye n’ubworozi bw’inka afite.

Iyi gahunda ngo igamije gufasha aborozi gukoresha ubutaka icyo bwagenewe ndetse no kubashishikariza kwirinda gukura inka mu nzuri zazo.

Igamije kandi gufasha aborozi kumenya guhinga ubwatsi bw’amatungo mu nzuri, kuzigabanyamo ibice no kumenya guhunika ubwatsi kugira ngo ubutaha inka zitazongera kujya zisonza nk’uko zimeze ubu.

Ati “Bamenye uko bahinga ubwatsi bw’amatungo mu nzuri, kuzigabanyamo ibice kugira ngo bahunike ubwatsi, ejo ntibizongere kuba nk’uko bimeze iki gihe, ubu iki gihe inka zimeze nabi cyane, igihe cyose zihore zimeze neza kugira ngo zigirire akamaro umworozi.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana anashishikariza aborozi kwifashisha ibisigazwa by’imyaka mu kugaburira amatungo aho kubitwika.

Avuga ko ibisigazwa by’ibishyimbo, iby’ibigori, iby’umuceri n’ibya Soya iyo buhunitswe bakabisya uretse kuba inka zabiriye zihaga ngo byongera n’umukamo.

Agira ati “Ukabona umuntu asaruye ibishyimbo, arahuye arangije aratwitse none ugasanga ni nko gutwika imari, biri na ngombwa yabigurisha ariko biriya bintu bifite agaciro cyane kuko bifitemo intungamubiri zituma inka ikamwa kandi ikagira umubiri woroshye.”

Guverineri Gasana avuga ko mu rwego rwo kongera umukamo Leta izafasha aborozi kubona ubwoko bw’inka zitanga umukamo binyuze mu gutera intanga n’ibindi.

Ikindi ni uko aborozi bazafashwa kubona ubwoko bw’imiti y’inka kandi ibegereye ndetse iri ku giciro cyiza.

Mu kiganiro yagiriye kuri Radio y’Abaturage ya Nyagatare, mu minsi ishize ku iterambere ry’Ubworozi mu Ntara y’Iburasirazuba, Guverineri Emmanuel K. Gasana yibukije aborozi gukorera inzuri zabo ndetse anateguza ko abatazikorera bashobora kuzazamburwa.

Yanagarutse ku kibazo cy’amazi yo mu nzuri avuga ko uretse Valley Dams zasibye zigiye gusiburwa hari n’umushinga wo kugeza amazi mu nzuri ku muyoboro wa WASAC ariko anashishikariza aborozi gufata amazi ndetse bakanagura amahema ayafata kuko ayo mahema afite nkunganire ya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka