Ibiza bikomeje kwibasira Abanyarubavu begereye ibirunga
Imvura y’amahindu ivanze n’umuyaga bidasanzwe byaguye mu murenge wa Busasamana akarere ka Rubavu mu tugari twa Gasiza na Kageshi byasenye amazu 14 naho imyaka yangiritse igera kuri hegitare 30.
Abaturage basenyewe bacumbikiwe n’abaturanyi naho imyaka yo yangijwe n’imvura y’urubura yari nyinshi yaguye mu masaha ya saa munanai na saa cyenda z’amanywa tariki 24/04/2014, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Busasamana, Sinabacyeka Jean de Dieu.
Bamwe mu baturage bafite ibyangijwe n’imvura bavuga ko imvura n’umuyaga byaguye bibatunguye ndetse igisenge cy’inzu cyagurutse kigahitana igiti cy’amashanyarazi bigatuma abaturage benshi babura amashanyarazi.

Uretse kuba amazu yasenyutse, bamwe mu baturage bavuga ko bahangayikishijwe no kongera kubaka cyane ko n’imyaka bacungiraho nayo yangiritse.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, avuga ko bakigenzura imibare neza y’abangirijwe kugira ngo harebwe uko abaturage bagize ibyago bafashwa.
Uretse umurenge wa Busasamana wibasiwe n’ibiza, taliki 21/4/2014 nabwo umuyaga udasanzwe wari wibasiye umurenge wa Bugeshi akarere ka Rubavu wangiza amazu 52 ugusha n’ibiti, abaturage bakaba bavuga ko ibi biza bifite aho bihuriye n’imiterere y’ikirunga cya Nyamuragira kitegura kuruka.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|