Ibiyobyabwenge biracyaza ku isonga mu bihungabanya umutekano mu majyaruguru
Abayobozi b’uturere n’abandi bose bafite aho bahurira n’umutekano mu ntara y’amajyaruguru bakoze inama, bagaragaza ko ibiyobyabwenge biza ku isonga mu guhungabanya umutekano muri iyo ntara.
Muri iyi nama yabereye mu karere ka Rulindo kuri uyu wa 02/04/2014, ibyaha byaje ku isonga hafi mu turere twose harimo ibiyobyabwenge bigikoreshwa cyane muri iyi ntara, ibijyanye n’urumogi na kanyanga, n’ibijyanye no gukubita no gukomeretsa.
Umukuru w’intara y’amajyaruguru yasabye abayobozi bafatanije kuyobora, kumenya neza abarembetsi (abambutsa kanyanga bayikuye muri Uganda) aho baherereye muri buri karere, bityo bakabashyikiriza ubuyobozi, abo bantu bagahanwa, ngo kuko ari bamwe mu bahungabanya umutekano muri iyi ntara.

Yabasabye kandi guhura n’abamotari, abanyonzi kenshi bishoboka bakabakoresha inama mu rwego rwo kubakangurira gutanga amakuru y’aho abatwaye ibiyobyabwenge baba banyuze, no kubifashisha mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ari bo batwara aba bantu babikwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage.
Ibindi ni aho abayobozi b’uturere na Polisi bagaragaje ibibazo ibijyanye n’abajya kwiga mu gihugu cya Kongo batabyemerewe n’abajya guhahira mu gihugu cya Uganda bakaza bazanye za kanyanga. Umukuru w’intara y’amajyaruguru yavuze ko nta muyobozi mu ntara y’amajyaruguru wemerewe kujya kwiga muri iki gihugu.
Havuzwe kandi ku kijyanye n’amakimbirane yo mu miryango, nayo akunze guhungabanya umutekano, aho abari mu nama bafashe gahunda yo kongera imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi mu rwego rwo gufasha abaturanyi kumenya neza uko umutekano muri bagenzi babo uhagaze, kuko biri mu byabafasha gukumira amakimbirane mu miryango y’abatuye intara y’amajyaruguru.

Muri iyi nama kandi abayobozi mu ntara y’amajyarugugu batangaje aho bageze mu myiteguro yo gutegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho batangaje uko igikorwa cyo kubakira abacitse ku icumu gihagaze n’uko bageze kugeza ubu muri gahunda yo kwiyubaka.
Aba bayobozi bagaragaje ko bakomeje gukoresha inama zitandukanye mu baturage mu rwego rwo kubafasha kwitegura iki gikorwa kugira ngo kizarusheho kugenda neza mu ntara y’amajyaruguru.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|