Ibinyabiziga birenga 2,700 byarafashwe basanga bidafite ‘Controle Technique’

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda(Traffic Police), rivuga ko ryafashe ibinyabiziga 2,753 mu byumweru bibiri bishize, isanga bidafite uruhushya rugaragaza ko bifite ubuziranenge mu bya tekinike (Contole Technique).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SSP Réné Irere yatangarije bimwe mu bitangazamakuru ishusho y’umutekano wo muhanda mu byumweru bibiri bishize.

SSP Irere avuga ko abatwara ibinyabiziga barimo kwirara, cyane cyane abatajya kubisuzumisha ubuziranenge mu bigo bya ’Contole Technique’, abatubahiriza ibyapa biri ku mihanda ndetse n’abavugira kuri telefone batwaye ikinyabiziga.

Yagize ati "Kuba mu byumweru bibiri harafashwe imodoka 2,753 zidafite (ibyangombwa bya) ’Controle Technique’, murumva ko bene byo basa n’aho ntacyo bibabwiye".

Umuvugizi wa ’Traffic Police’ avuga ko hari ibinyabiziga kugeza ubu bikirimo gusuzumirwa ubuziranenge mu bigo bya ’Contole Technique’ hirya no hino i Kigali, Gishari muri Rwamagana, Huye, Musanze ndetse ko hanifashishwa imashini zimukanwa.

Avuga ko serivisi zirimo kwihuta ku buryo ntawe usaba gukorerwa serivisi za ’Controle Technique’ mu gihe cya vuba ngo azibure.

Abandi batwara ibinyabiziga bafashwe ari benshi bagacibwa amafaranga y’ihazabu mu byumweru bibiri bishize, ni abavugiye kuri telefone bagera kuri 2,223.

SSP Irere agira ati "Iyo uvugira kuri telefone utwaye cyangwa wandika habaho uburangare, ubu ni kimwe mu bintu byaje ku isonga mu guteza impanuka ndetse zavuyemo impfu muri iki cyumweru".

Asaba abatwaye ibinyabiziga kureka kuvugira kuri telefone bakabanza kugera ahari icyapa, bagaharara bakavugana n’abantu maze bakabona gukomeza.

Hari n’ibinyabiziga birenga 10,000 avuga ko byafatiwe kutubahiriza ibyapa byo ku mihanda cyane cyane kutaringaniza umuvuduko, ababitwaye bakaba baraciwe ihazabu y’amafaranga 25,000Frw.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko hari ikoranabuhanga rigenzura abatubahiriza ibyapa byo ku muhanda, ku buryo atari ngombwa ko buri gihe haba hari umupolisi cyangwa ’Camera’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka