I Rwamagana hatahuwe ihuriro ry’abajura bazenguruka igihugu bakiba mu ijoro

Abajura bafatiwe mu karere ka Rwamagana bemera ko bakorana n’itsinda rinini rifatanya kumenya ahari ibyakwibwa bifite agaciro mu ngo z’abaturage ndetse bakanafatanya kubigeraho bacukuye amazu y’abaturage.

Aba basore bavuga ko bitwa Callixte Hategekimana, Claude Uwase na Evariste wanze kuvuga irindi zina rye bafatiwe mu mudugudu w’Umuganura mu Kagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro muri Rwamagana ahagana ku gicamunsi tariki 30/05/2012.

Abo bajura babahize kuva isaa saba mu ijoro ryakeye; nk’uko Habarurema Theoneste bita Rafiki uyobora Umudugudu w’Umuganura yabibwiye Kigalitoday.

Rafiki avuga ko hari umuturage wamuhamagaye isaa saba z’ijoro kuri telefoni amubwira ko yumva abantu bacukura ku nzu ye. Rafiki yahamagaye abarara irondo, bamubwiye aho bageze yumva bari kure y’urwo rugo, ariko abasaba guhindukira bakaza gutangira amayira yose agana kuri urwo rugo.

Uyu muyobozi w’Umudugudu yahamagaye n’abaturanyi b’urwo rugo, abasaba kubyuka nabo bucece bagatangira abo bajura. Igihe bageraga kuri urwo rugo basanze abajura bamaze kuhava, ariko kuko abatuye umudugudu bose basaga n’ababwiranye kuba maso, bakurikiranye amayira asohoka muri uwo Mudugudu ariko bigeza mu gitondo batarabaca iryera.

Mu masaha y’igicamunsi nibwo abaturage baje kubona abantu basa nabi bahindanye banafite ibyuma binjiye aho bacuruza icyayi bashaka amafunguro.

Abaturage batanze amakuru ku muyobozi w’Umudugudu, abasaba ko babacungira hafi ntibahavane ikirenge. Babasanganye ibyuma bikomeye bakoresha mu gucukura, banafite ibikoresho byo mu nzu baje kwemera ko bibye mu mujyi wa Kigali bakaba bari babizanye kubigurisha muri Rwamagana.

Abapolisi babakuye mu nzara z'abaturage bajya kubacumbikira kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro.
Abapolisi babakuye mu nzara z’abaturage bajya kubacumbikira kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro.

Abaturage bari bariye karungu nyuma yo kurara ijoro ryose batagohetse bahiga runono abo bajura batangiye kubakubita, ariko ku bw’amahirwe abapolisi baba i Rwamagana bahagera ku gihe, batwara abo bajura ku cyicaro cya polisi muri Kigabiro.

Aba bajura bemeje ko bajya biba mu mijyi itandukanye y’u Rwanda, ibyo bibye hamwe bakajya kubigurisha ahandi. Bavuga kandi ko bafitanye imikoranire n’abandi bajura, bagenda bahanahana ibyo bibye, bamwe bakagurisha iwabo ibiba byaribwe kure. Ngo ni nako kandi bahanahana amakuru y’aho bakeka imitungo bakwiba.

Evariste yavuze ko bakunze kwiba amaradiyo manini, amateleviziyo ndetse na za moto. Ngo uretse igihe kimwe bibye igare mu Ruhango, ubundi ngo bumvikanye ko nta kwiba igare kuko “nta mutamiro ubamo”.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka