Huye: Yishwe azira kwiba ibigori

Umugabo wo mu kigero cy’imyaka 50 yakubiswe n’abantu bamuziza kwiba ibigori i Cyarwa ho mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, bimuviramo urupfu ku cyumweru tariki 27/01/2013

Uyu mugabo yafatiwe mu murima w’umukecuru witwa Mukamurigo Cecile afatanyije n’uwitwa Majoro. Uyu Majoro kandi ni na we wakubise uyu musaza kugeza apfuye, akaba yaramukubitiye kwa Mukamurigo.

Mukamurigo avuga ko amaze kumufatira mu murima w’ibigori, we n’umwana w’umunyeshuri wamumufatiye bamujyanye ku mukuru w’umudugudu bagasanga adahari.

Bamugarukanye iwe bagira ngo bamushyire ushinzwe umutekano, nuko ahamagara Majoro amubwira ngo aze amufashe gushyira abayobozi igisambo cyabajujubije kibiba dore ko butari ubwa mbere nyakwigendera uyu yiba mu mirima ya Mukamurigo na Majoro. Ngo yajyaga aza no kwa Mukamurigo akamwiba bimwe mu bikoresho byo mu rugo.

Majoro ahageze, ngo uyu mugabo yashatse kubacika maze aramufata, nuko yifashishije urusinga yahawe na Mukamurigo atangira kumukubita ku kibuno no ku maguru. Uyu mugabo yaje gusaba amazi yo kunywa maze Mukamurigo ajya kumugurira fanta, agarutse asanga abo yasize mu rugo nta bagihari, ahubwo abona umurambo munsi y’urugo.

Uwitwa Habinshuti Samuel umukozi wo mu rugo ruturanye no kwa Mukamurigo avuga ko yakuruwe n’urusaku rw’uyu musaza watakishwaga no gukubitwa yageze kwa Mukamurigo agasanga bamukubita umugozi wifashishwa bafunga igare, ari na ko bamukubita imigeri mu gatirigongo n’itafari munsi y’ibirenge.

Ababonye umurambo w’uyu musaza bavuga ko yari yifashe mu ijosi, bivuga ko bashobora kuba baramunize, akaba yarapfuye agerageza kwigizayo ibyamunigishwaga.

Ukuri ku buryo uyu musaza yishwe ntikuramenyekana kuko Majoro uyu amaze kumwica yahise ahunga, kugeza ubu akaba agishakishwa n’inzego za polisi. Icyakora abageze muri uru rugo rwa Mukamurigo nyakwigendera akubitwa, hamwe na Mukamurigo, ubu ni bo bari mu maboko ya polisi.

Polisi irasaba abantu kutihanira

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko itegeko rihana rivuga ko uwishe umuntu ku bushake ahanishwa igifungo cya burundu. Aributsa rero abantu bose kureka kwihanira kubera ko bitemewe.

Na none kandi, arasaba inzego z’ubuyobozi bw’ibanze gushishikariza abantu kujya mu makoperative no gutozwa kubitsa amafaranga muri za Sacco kugira ngo babashe kubona inguzanyo, bakore, bikure mu bukene, bityo bareke kwiba abaturanyi babo.

Ikindi uyu muvugizi wa polisi asaba ni uko abaturage bajya babwira polisi abo bakekaho ibyaha hakiri kare, kuko kubaganiriza no kubashishikariza kubireka biba bishoboka, bitarinze kugeza aho abantu bicana.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubuse uyumusaza uzize ibigori bitanu koko?????

Pat yanditse ku itariki ya: 28-01-2013  →  Musubize

Nanjye ndagira ngo ndangire inzego zishinzwe umutekano ahantu bakwiye gukurikirana cyane kuko hazavuka ibibazo amaherezo; aho ni Mu karere ka HUYE,Umurenge wa Simbi, Akagali ka KABUSANZA,Umudugudu wa Rusuma;hari urugo rw’Umucuruzi witwa Claude rucuruza ibiyoga by’ibikorano bizwi ku izina ry’igikwangari,insoresore ziraza zikahakinira urusimbi kandi ku mugaragaro zinanywa ibi bikwangari,nyuma y’ibyo ni ukurwana gusa ugasanga biratera umutekano muke kandi ucuruza ibikwangari yanga kwirukana abakina urusimbi kuko bamuzanira amafaranga y’igikwangari, Ubuyobozi nabwo usanga bukingira ikibaba uyu mucuruzi w’igikwangali, ariko ugasanga imirwano ihabera,ubujura bukururwa n’urwo rusimbi,amahane ya buri kanya, bibangamira abaturage kandi bakagira impungenge z’uko umunsi umwe hazagwa umuntu,ndetse umuntu akibaza amaherezo y’ibi ko uru rubyiruko ruhakinira urusimbi ruzahinduka amabandi kabuhariwe dore ko nta n’ubavuga kubera gutinya ko bamukubita kuko uvuze wese barakubita,bityo bigatuma ntawe ubakoma ngo atazakubitwa! none se ibi amaherezo ni ayahe koko? Nyir’akabari iyo barwanye atanga amafaranga ngo bicecekwe kuko amahane yatewe n’izo nzoga ze akanga ko byasakuza nawe bikamukoraho, amahane ahaba buri munsi,Umudugudu urabibona,Akagari karabibona,ariko ntagikorwa ngo hakumirwe uyu mutekano muke uhaba,nyamara mukurikirane hakiri kare!

NDIVUGIRA Anitha yanditse ku itariki ya: 28-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka