Huye: Yishe umuntu ahita yishyikiriza polisi

Hakizimana Emmanuel, umugabo w’imyaka 32 utuyemu kagari ka Akabuga, umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye, yishe uwitwa Nkundwanabake Gaspard amutemye mu mutwe akoresheje umupanga tariki 30/05/2012 ahita yishyira polisi.

Hakizimana bakunze kwita ‘Madolari’ yiyemerera ubwe ko yishe Nkundwanabake gusa akavuga ko yamwishe atabigambiriye kuko ngo yari arimo kwitabara.

Nkundwanabake yishwe mu masaha ya saa moya z’ijoro nyuma yo kuva ku kazi aho yari asanzwe akorera mu ishyirahamwe ry’abacuzi rikorera mu mujyi wa Butare wo mu karere ka Huye; nk’uko bitangazwa n’abaturanyi ba nyakwigendera.

Ubwo yageraga mu rugo, Nkundwanabake yasanze Hakizimana yateje imvururu avuga ko ashaka gutwara umukobwa witwa Uwanyirigira bari biriwe basangira inzoga yitwa Nyirantare bakaza no kwemeranya ko bari butahane bakararana aho Hakizimana atuye.

Uyu mukobwa yaje gutahana na Hakizimana ariko yanga kurarana nawe ahubwo ahita asohoka mu nzu ahungira mu kabari k’uwitwa Chantal nawe usanzwe ucuruza Nyirantare.

Uyu mukobwa ngo yari yiriwe asangira na Hakizimana inzoga yitwa Nyirantare nk’uko twabitangarijwe na Mutungirehe Helene, umukuru w’akagari ka Kabuye.

Hakizimana yakurikiye uwo mukobwa mu kabari aho yari yahungiye ashaka ko asohoka akamusubiza amafaranga we avuga ko yari yibwe n’uwo mukobwa. Mu gihe Hakizimana yari ari guteza akavuyo nibwo haje abantu barimo na Nkundwanabake baje gutabara.

Hakizimana avuga ko bahise bamukubita umuhini hanyuma nawe ahita akubita Nkundwanabake umupanga inshuro ebyiri mu mutwe inyuma ahagana mu irugu ahita yikubita hasi arapfa.

Nyuma yaho Hakizimana yaje kwishyikiriza polisi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Ngoma. Umurambo wa nyakwigendera wo waraye mu bitaro bya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

nsuye uru rubuga nonaha. byose biterwa na nyirantare kereka kabuga ifatiwe ibindi byemezo kuko iyo nzoga niyo ikurura ubwicanyi,ubu noneho bashinze coperative ya nyirantare muri gicubuka kd exectif wumurenge wa mbazi ntacyo abikoraho nk’umuyobozi.

alex yanditse ku itariki ya: 23-12-2014  →  Musubize

Uwo muntu Police ikwiriye kumufanyia ku mugaragaro kugira nugitekereza kwica abihurwe! niba yicishije umuhoro nawe yicishwe umuhoro! imbwa gusa ngo arahungira kuri Police!!!!!

Wendy yanditse ku itariki ya: 1-06-2012  →  Musubize

ariko kuki bakuyeho igihano cy’urupfu kweli!ibi byose biterwa n’uko bica abantu bakabakoza mu munyururu ejo bakagaruka .ngenda ndabona urufpu mu rwanda twararugize umukino so hafatwe izindi ngamba si nom abicanyi ntaho bagiye kuko babonye uburyo n’ubundi bakongera uretse ko kubera Leta yacu bitaborohera.

SANS NOM yanditse ku itariki ya: 1-06-2012  →  Musubize

Biteye ubwoba!!!!!!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 31-05-2012  →  Musubize

Ababatindi kuki batajya bibagirwa imiholo yabo sha ngo akabaye icwende ntikoga niyokoze ntigacya niyo gacyeye ntigashila umunuko .police muko tayali kukamata wajinga?mimi ndiko tayali kubaha umusada wo kwivuna abatindi nkaba badusubiza mumateka mabi yabaye umuco wabo bokicwa nagahinda.

personnel yanditse ku itariki ya: 31-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka