Huye: Yishe mukase amuziza kuroga
Nsabimana w’imyaka 25 yatemye umukecuru w’imyaka 60 witwaga Spéciose Nyirahuku, amukuraho umutwe, ngo amuziza kumuroga no kumurogera abe.
Ibi byabaye tariki 06/01/2014, mu masaa tatu n’igice za mugitondo ahitwa i Shanga ho mu Murenge wa Maraba, Akarere ka Huye.
Nsabimana yemera ko ari we wishe mukase kubera ko yahoraga amuroga, bigatuma ahora mu bavuzi. Ikindi ngo yazaga kumucuragurira ku rugo. Uretse Nsabimana ubwe yarogaga kandi, ngo yamwiciye mwene se icyo gihe aranabifungirwa, amwicira se, ndetse ngo anamurogera nyina witwa Mukakimenyi ubu umaze imyaka ine arwaye.
Agira ati “kugira ngo mfate icyemezo cyo kumwica, nanahereye ku ijambo yahoraga ambwira ngo nta mwene Mukakimenyi uzamubanaho. Njye nagize nti aho kugira ngo atumareho twese, ngiye gukora icyaha nkihanirwe n’amategeko, ariko abandi bazazire urwo baramutse.”
Intandaro yo kwica uyu mukecuru rero ngo yabaye ko ku cyumweru nimugoroba Nyirahuku yanyuze kuri Nsabimana aramuhamagara, ngo aramubwira ngo “ni njye nawe” ariko ntiyamusobanurira impamvu y’iryo jambo.
Bukeye bwaho rero, ngo yamusanze aho yameseraga, arongera amubwira ya magambo, amumishaho agafu yari afite. Nsabimana ati “numvise ntazi uko mbaye, nibutse ko n’ubundi nigeze kurwara ngera kure ari ko yabigenje, ninjiye mu nzu nsohokana umuhoro, nsanga yahunze ndamukurikira, mushyikiriye mutema ijosi.”
Nsengimana Vianney, umuhungu wa Nyirahuku, we avuga ko Nsabimana yari asanzwe ari umunyamahane, akaba buri mugoroba yagendanaga umuhoro. Ngo akiri na mutoya yabanje kubana na se ariko barananiranwa. Ngo yigeze no gutema murumuna we yijyana mu buyobozi, ariko nyuma aza kurekurwa babonye nyir’ugutemwa ahise akira.
Nsengimana anavuga ko Nsabimana yazanye umugore bakamarana amezi atatu yonyine bitewe n’uko yahoraga amukubita. Icyakora, ku bijyanye no gutema murumuna we Nsabimana arabihakana, ahubwo akavuga ko barwanye akagwira isuka, akaba ari na yo mpamvu yahise arekurwa (nyuma y’iminsi itatu).
Ikibabaza Nsengimana kurushaho, ni ukuntu uyu mukecuru Nyirahuku yari yarakiriye Nsabimana. Ati “Nsabimana yabanaga na nyina mu Murenge wa Kigoma, aza kuza i Maraba asaba aho gutura, mama arahamuha, amufasha kubaka ndetse no kubona ibikoresho byo kwifashisha mu rugo, none dore icyo amwituye.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo, Chief superintendent Hubert Gashagaza, avuga ko itegeko rigena ko iyo umuntu yishe undi yabigambiriye, asabirwa gufungwa burundu. Akaba asaba abantu kwirinda kwihanira kuko “umuco wo kwihanira bicana atari umuco w’abantu.”
Na none kandi ati “hari inzego z’ubuyobozi zikora neza, ubutabera bw’u Rwanda bumeze neza. Ufite ikibazo cyose kijyanye no kuba yahohoterwa agishyikirize inzego z’umutekano cyangwa inkiko”.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ubugome bureze pe!!! ubu bwicanyi nabwo bumaze kurambirana, gusa amategekeo nakore akazi kabwo
Mu Rwanda hari inzego z’ubuyobozi zikora neza, ubutabera bumeze neza. Ibyo byose bikra iki kumarozi? Nsabimana ni ahubwo ni umucenegeri w’umuryango we. Aho gupfa wafungawa burundu kandi na burundu irarangira ariko uwapfuye ntazuka.