Huye: Yamwirukananye uwo babyaranye nyuma yo kumushaka akiri muto

Umugabo witwa Nathan Bazangezahe utuye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, yirukanye umugore bashakanye n’umwana babyaranye, nyuma y’uko yari yaramushatse agifite imyaka 18.

Donatha Mukandayisenga uzuzuza imyaka 21 mu kwezi kwa Gatanu, avuga ko yamaze iminsi ibiri mu munyururu hamwe n’umwana we w’imyaka 2,5 azira gukubita umugabo we intebe akamurema uruguma. Ariko avuga ko yitabaraga kuko umugabo we yari amaze kumuniga.

Akiva mu buroko nibwo umugabo we yahise amwirukana, amwemerera kuzajya amuha amafaranga ibihumbi 10 yo kurera umwana. Gusa ngo ntaho kuba yamuhaye kandi bafite inzu ebyiri baguze mu mafaranga bashakanye.

Mukandayisenga avuga ko ikimubabaje kurusha ibindi ari amashuri yamutesheje ageze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, none akaba amwirukanye nta n’icyo amuhaye ku mutungo bafatanyije gushaka.

Aba bombi baturuka mu karere ka Karongi, babanye nyuma yo kwimuka aho babaga kugira ngo abayobozi batazafunga umugabo, nk’uko Mukandayisenga akomeza abivuga.

Ariko nyuma yaje kumukwa nyuma y’aho ababyeyi bamenyeye aho umwana wabo aherere, ndetse anamwemerera ko bazasezerana umugore namara kuzuza imyaka 21.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka