Huye: Yafashwe yiba telefone mu biro by’umurenge

Murwanashyaka Emmanuel w’imyaka 25 y’amavuko, ukomoka mu karere ka Huye, umurenge wa Mbazi, akagari ka Rwabuye, umudugudu wa Kabeza, yafashwe ashaka kwiba telefone igendanwa mu biro by’umurenge tariki 07/05/2012.

Murwanashyaka ubusanzwe akora akazi ko kunyonga igare, akaba yari agiye kwishyura amafaranga 5000 y’amande yaciwe kubera gufatanwa igare arikoresha mu muhanda utemewe gukoreshwamo amagare.

Nkuko yabidutangarije, ngo impamvu yamuteye kwiba iyi telephone nuko yabonaga amafaranga yaciwe ari menshi kandi yabonaga atwaye iyo telefone byari kumufasha kuyagaruza kuko yari buyigurishe.

Ndayambaje Alfred, umukozi ushinzwe kwakira imisoro n’amande mu murenge wa Ngoma, ari nawe wibwe iyi telephone avuga ko yari yunamye ari kwandikira Murwanashyaka gitansi, nyuma yubuye amaso aramubura ndetse na telefone aho yari yayirambitse ku meza arayibura.

Nk’uko uwo mukozi w’umurenge wa Ngoma abitangaza, ngo ubujura bw’amatelefone buragwiriye mu mujyi wa Huye.

Kuva mu mwaka wa 2010, ubuyobozi bw’umurenge wa Ngoma bufatanyije na Polisi bwatangiye guhangana n’abajura biba telephone. Telefone zibwa zicururizwa ahazwi ku izina rya Rwabayanga aho bakunzwe kwita “Marché noir”.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka