Huye: Urusengero rwabagwiriye, babiri bahita bapfa

Imvura yaguye ahagana saa munani mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022, yagushije urusengero mu Murenge wa Karama, abari barwugamyemo babiri bahita bapfa, hanyuma 14 bakomeretse bajyanwa kwa muganga.

Jean Marie Vianney Sindiheba ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Karama, na we wageze ahabereye ibi byago, yavuze ko urusengero rwagwiriye aba bantu ari urw’Itorero ADEPR rwari ruherutse gusakarwa. Ruherereye mu Kagari ka Kibingo, Umudugudu w’Agasharu.

Abo rwagwiriye ngo ntabwo bari baje kurusengeramo, kuko n’ubundi rutari bwakomorerwe nyuma y’uko rwari rwabaye rufunzwe nk’izindi kubera indwara ya Coronavirus, ahubwo ngo mu byerekeranye n’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya mu busitani buri iruhande yarwo.

Imvura ngo yaguye bajya kugamamo, ariko kubera ko yari nyinshi cyane inavanze n’umuyaga mwinshi ndetse n’urubura, inkuta zimwe zigwira abageragezaga gusohoka.

Yagize ati “Abari bugamye mu rusengero babarirwaga muri 90. Abapfuye n’abakomeretse ni ababonye igisenge kigiye kugwa barwana basohoka. Abagumye mu rusengero bo ntacyo babaye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, yabwiye Kigali Today ko abakomeretse bamwe bajyanywe ku bitaro bya Kaminuza (CHUB) abandi bajyanwa ku bitaro bya Kabutare.

Yagize ati “Abajyanywe kuri CHUB ni icyenda bari barembye cyane bari banakeneye kwitabwaho n’inzobere, naho abandi batanu na bo bakomeretse ariko mu buryo no ku bitaro bya Kabutare bahavurirwa.”

Naho abari kuvuga ko hakomeretse 15 ngo si byo, kuko bari kubara n’umwana muto wari kumwe na nyina, we utagize icyo aba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje...ibi byuma ni fake ntangufu iyo ruza kuba rusakawe n.ibiti biremereye ntago biba byagurutse bavandimwe mureke kubeshywa ntabyuma birimo ni ubusa kiba gufite épaisseur ya 1.5 mm

Luc yanditse ku itariki ya: 13-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka