Huye: Polisi irasaba abamotari kugira uruhare rutaziguye mu gucunga umutekano
Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Emannuel Gasana arasaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bo mu turere twa Huye na Gisagara, guharanira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we, bakumira ibyaha bitaraba, banatangira amakuru ku gihe kandi vuba.
Ibi umuyobozi wa Polisi yabibasabye ngo abamotari ari urwego ruba rufite amakuru meshi bityo rukaba rugomba gufatanya na Polisi mu gucunga umutekano.

Uru ruzinduko rwari ruri muri gahunda ihoraho Umuyobozi wa Polisi agira yo gusura abafatanyabikorwa ba Polisi hanakemurwa ibibazo cyane cyane birebana n’umutekano.
Aba bamotari bakaba baboneyeho umwanya wo kugaragaza ibibazo n’ibyifuzo byabo, ariko cyane cyane bishingiye ku ihohoterwa n’ihutazwa mu muhanda.
Bimwe mu bo bagarutseho harimo nko kurenganywa na Polisi igihe bari mu kazi, abapolisi babatega bihinduye abasivili kugira ngo babubikire babandikire, ibyangombwa (autorisations) basaba RURA zigatinda kandi Polisi yabafata ikabandikira ndetse no kuba basabwa kuvuza abo bagonze hatabanje kwitabwa ku byinshingizi.
Umuyobozi wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana, yabasabye kandi gukorera mu mpuzamashyirahamwe kugira ngo bagire imikorere myiza ndetse banatere imbere byihuse anabizeza ubufasha aho buzakenerwa.

Umuvugizi wa Polisi, Chief Superintendent Celestin Twahirwa, avuga ko koperative zifasha gukumira ibyaha; ariko kandi na bo ubwabo bakwiye kugira uruhare mu gukumira ibyaha.
Agira ati ”Kuberako batwara abagenzi benshi bakwiye no guhana amakuru. Yabona umuntu ushobora guhungabanya umutekano akabivuga, ni byo twe tubasba”.
Umuvugizi wa Polisi kandi avuga ko ibibazo abamotari bagaragaza bigiye gushakirwa umuti byihuse ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Ati ”Ibibazo byose bagaragaza twumvikanye n’ubuyobozi bw’akarere kugira ngo bijye bikemuka bitagoranye”.
Aba bamotari ku ruhande rwabo bakaba batangaza ko ibyo basabwe n’umukuru wa polisi basanzwe babikora ko ahubwo ngo ari ukongeramo imbaraga.
Umuyobozi wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana, akaba yijeje abamotari bakorera mu turere twa Huye na Gisagara ko Polisi izakomeza kureba aho ibibazo byabo bigeze bikemuka ndetse byaba na ngombwa hakazitabazwa inzego zibishinwe ngo umutekano uboneke.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|